Twaganiriye na Rwamucyo Aimable, Komiseri ushinzwe itangazamakuru mu ihuriro rya za Diaspora z’Abanyarwanda ku isi, ku mushinga wo gushaka uburyo Abanyarwanda batuye mu mahanga bakwishyiriraho uburyo bubahendukiye bwo kubatwara n’indege bava cyangwa bajya mu Rwanda na kompanyi ya RwandAir. Rwamucyo kandi yatubwiye uko yabonanye n’umuyobozi wa RwandAir, Mirenge John mu gushakira igisubizo cy’ibibazo birebana n’uwo mushinga.

IGIHE : Iyu mushinga waje ute watangiye ute ?

Rwamucyo Aimable : Igitekerezo cyaturutse ku rubuga rwa internet rugizwe nabo muri Diaspora mbereye umuhuza (moderator) aho abanyarwanda basaga ibihumbi bibiri batuye hirya no hino mu ku isi bahuriraho basangira kandi bagahanahana amakuru bungurana ibitekerezo akenshi birebana n’uruhare bagira cyangwa bifuza ko byateza imbere igihugu baturukamo cy’u Rwanda.

Bijya gutangira rero umwe yarateruye ati indege zijya i Kigali zivuye i Burayi ziraduhenda izindi zikadutinza mu mayira kandi ibyo yavugaga ni ukuri. Undi ati nyamara dushobora kwegera ubuyobozi bw’izo ndege tukabiganiraho tukamenya impamvu, abandi bati dushatse twanakora imyigaragambyo aho zikorera tukazereka ko tutishimiye ibiciro bakorera abagenzi bajya i Kigali usanga bihenze ugereranyije n’abajya mu bihugu duturanye. Ni uko byatangiye, nibwo jye utuye i Kigali niyemeje kujya kubonana n’ubuyobozi bwa RwandAir kubera ko isigaye izwi nka company ifite indege zigezweho kandi zitangiye kwagura amarembo mu bihugu bitari bike usibye ko ubu zitari zatangira kujya i Burayi no muri Amerika.

IGIHE : Ese iyi ndege yazahindura iki mu ngendo zari zisanzwe zikorwa mu Rwanda ?

Rwamucyo : Harimo inyungu nyinshi, akamaro ntikabarika ariko ntarondogoye nagashyira mu bice bibiri. Icya mbere ni uko inyungu zizagaragara ku mugenzi ku gite cye. Azahendukirwa, azihuta, azagenda bwa mbere mu ndege y’igihugu cye, kandi harabavuga najye nkabyemera ko kugenda mu ndege y’igihugu cyawe ni agaciro gahebuje. Icya kabiri, RwandAir by’umwihariko izahabonera inyungu kuko izaba yaguye isoko ryayo kandi n’igihugu kihabonera inyungu muri rusange.

IGIHE : uwo mushinga nutangira ni ukuvuga ko iyo ndege yahoraho ikora izo ngendo ?

Rwamucyo : Mu ikubitiro, iyi ndege izajya ihaguruka nka Charter igihe cyose habaye gahunda y’abagenzi bishyize hamwe kandi ikagezwa ku buyobozi bwa RwandAir ku gihe. Mpereye ku biganiro nagiranye n’umuyobozi (CEO) John Mirenge, hateganyijwe kugura izindi ndege nziza kandi nini mu gihe cya vuba. Ibi bizatuma amarembo yaguka Rwandair ikagera no muyindi migabane y’isi ndetse hakabaho gahunda ihoraho. Mbona icyo gihe bizaba bibaye mahire ku bagenzi cyane cyane abanyarwanda batuye mu mahanga.

IGIHE : Ni iki ubuyobozi bwa Diaspora buzafasha muri iyo gahunda ?

Rwamucyo : Urahare rwa Diaspora ruragaragara, urugero rwa mbere ni iki gikorwa cyanyu nk’abanyamakuru mu kumenyekanisha iki gitekerezo tugamije gushyira mu bikorwa. Ikindi nizera ko ba Leaders ba Diaspora aho batuye mu mahanga bazitabira kumenyekanisha no gushishikariza abanyarwanda n’inshuti z’abanyarwanda kuzafata iyambere mu kugenda mu ndege yacu.

Source : IGIHE.COM

Posté par rwandaises.com