Yanditswe na Jean Bosco Mutibagirana

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha, kuri uyu Kabiri rwakatiye Kapiteni Nizeyimana Ildephonse igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho yahamwe no kuba ari inyuma y’iyicwa ry’umwamikazi Rosalie Gicanda.

Agence Hirondelle dukesha iyi nkuru ivuga ko Kapiteni Nizeyimana ahamwa n’ibyaha bya jenoside, ubwicanyi, ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibyaha by’intambara. Nizeyimana yari umusirikare mu ngabo ex-FAR, akaba yarakoreraga mu ishuri rya gisirikare rya ESO (Ecole de Sous Officiers) i Butare.

Lee Muthoga, Perezida w’itsinda ry’abacamanza baburanishije urwo rubanza, asoma urwo rubanza yavuze ko urukiko rwasanze Nizeyimana ahamwa n’icyaha cya jenoside,no kugira uruhare mu iyicwa ry’umwamikazi Rosalie Gicanda ku itariki 21 Mata 1994.

Ildephonse Nizeyimana yahamwe kandi no kuba yaragize urahare mu iyicwa ry’Abatutsi bari barahungiye kuri Paruwasi ya Cyahinda mu cyahoze ari Komini Nyakizu, ndetse no mu iyicwa ry’umwalimu wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Pierre Claver Karenzi waguye kuri bariyeri yari kuri Hotel Faucon i mu Mujyi wa Butare.

Igihano cyo gufungwa burundu Ildephonse Nizeyimana akaba ari nacyo yari yasabiwe n’ubushinjacyaha nyuma yo kumushinja ibyaha byo kwibasira inyokomuntu n’iby’intambara, no gutegeka abasirikare yari akuriye kwica Abatutsi mu duce dutandukanye tw’ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare.

Ildephonse Nizeyimana yafatiwe mu gihugu cya Uganda ku itariki 5 Ukwakira muri 2009.

Hejuru ku ifoto : Umwamikazi Rosalie Gicanda ari kumwe n’umugabo we Umwami Mutara wa III RudahigwaAhabanza

www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/nizeyimana-ildephonse-yahamwe-n-icyaha-cyo-kugira-uruhare-mu-iyicwa-rya-gicanda.html

Posté par rwandaises.com