Sinumva impamvu u Rwanda rushobora kubazwa ibya Congo’. Ibi Perezida Kagame yabivuze ubwo yari ari mu kiganiro ngarukakwezi n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2012.

Muri iki kiganiro cyabereye muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo cyane cyane bijyanye na politikiti mpuzamangana, harimo ikibazo cy’intambara zo muri Congo, umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, Inkiko Gacaca ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye.

Imikoranire y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye

Umunyamakuru yashatse kumenya impamvu u Rwanda rukomeza kugirana umubano n’Umuryango w’Abibumbye, mu gihe nta gikorwa ngo uyu mubano ube ntamakemwa, akibaza impamvu u Rwanda rutitandukanya n’uyu muryango ukomeza kurushinja kugira uruhare mu ntambara yo muri Congo Kinshasa.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda arirwo rugomba guhitamo imigenderanire yarwo n’Umuryanago w’Abibumbye, ariko avuga ko Isi abantu babamo ibamo ibibazo. Kagame yagize ati : ”Ibibazo by’u Rwanda cyane cyane na Loni bimaze igihe kirekire, hari ibindi bibazo byagiye byugariza ibindi bihugu, niyo mpamvu nababwiye ko Isi, cyane cyane Loni, yitwara nk’aho ikibazo cya Congo cyatewe n’u Rwanda, ndibitsa abantu ko ntaranavuka ibibazo bya Congo byari bihari, kandi bireba Loni n’u Rwanda guhera icyo gihe kugeza ubu nta cyahindutse.”

Kagame kandi yongeye kwibutsa ko u Rwanda na Loni bifitanye ikibazo cy’amateka ababaje ya Jenoside Loni ifitemo uruhare n’ubwo bwose itagize uruhare mu kwica, ariko nta cyemezo yafashe ngo Jenoside ibashe guhagarara. Yagize ati : ”Iyo twumva Loni rimwe na rimwe ntabwo twumva neza, wibaza Loni icyo aricyo ariko iyo urebye inshingano ubura Umuryango.”

Yakomeje agira ati : ”Ibyo tubifata uko bimeze, kuko tubwirwa ko turi abanyamuryango ariko twe u Rwanda n’Abanyarwanda bifuza gufatanya, tugomba kwibanda ku bitureba nk’u Rwanda.”

Ese u Rwanda rufite impungenge mu bibera muri Congo ?

Mu gusubiza iki kibazo Perezida Kagame yari abajijwe n’umunyamakuru ko u Rwanda ruregwa kuba rushyigikira Gen. Jean Bosco Ntaganda ndetse no kuba u Rwanda rwaba rufite impungenge z’ibibera muri Congo, Perezida Kagame yagize ati : ”Ikibazo cya Congo nti cyoroshye, sinshobora kubyumva n’ubwo ngerageza kuba nasobanura sinumva aho bituruka, sinzi impamvu u Rwanda rugomba kubazwa ibya Congo”.

Kagame yakomeje agira ati : ”Sinibaza impamvu ikibazo kibaye muri Congo kibazwa u Rwanda, wagirango Congo ntibaho nk’igihugu, Abanyekongo ubwabo nibo bagomba kubikemura.”

Perezida Kagame avuga ko hashyizweho ikintu ko ibibazo byose bya Congo biterwa n’u Rwanda, ariko kandi ngo ibi bigomba kumvikana neza ko aho kugira ngo havugwe ibi hasesengurwa imizi y’ikibazo maze kigashakirwa igisubizo.

Yagize ati :”Ikintangaza niba mvugisha ukuri twanyuze mu bihe byo muri 1999, ndetse n’2000 ndetse na nyuma muri 2009, nabwo basobanuraga nabi, ariko twageragezaga gutanga ibitekerezo bifasha.”

Kagame avuga kandi ko mu ifatwa rya Laurent Nkunda u Rwanda rwashyizweho amakosa maze rukayemera, ariko ngo rwari ruzi ko bizafasha mu gukemura ikibazo kandi cyari kinabangamiye u Rwanda, kuko hari Abanyarwanda bakoze Jenoside bakiri muri Congo bikaba rero byarasabaga ubufatanye bw’ibihugu byombi ndetse na Loni.

Kuri Perezida Kagame abona ko akayabo kagenda ku ngabo zibungabunga amahoro muri Congo batari bakwiye kugahabwa kuko ntacyo bakora. Ati :” Ntitwakagombye kuba dufite Nkunda, ariko niyo Si y’uburyarya ntacyo twakuyemo kuko nta mahoro byazanye.”

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku bireba Congo, Perezida Kagame yavuze ko mbere y’amatora yo muri icyo gihugu hari abamubazaga niba abona ko Kabila yakongera gutorerwa kuyobora Congo ngo kuko nta bushobozi bamubonagamo, ariko kandi ngo akaba yarongeye gutorwa babibona n’ubwo bavuga ko byabayemo uburiganya. Kagame yagize ati : ”Bavuga ko bakunda Congo ariko ntibakunda Abanyekongo”.

Ibi byose nyamara ngo aba bahitamo kwiyambaza u Rwanda bavuga ko ubuyobozi bwa Congo butabemera, ndetse ko batabasha kuvugana n’abayobozi ba Congo. Kagame avuga kandi ko gufata Nkunda mu mwaka wa 2009, ibyagombaga gukurikira bitubahirijwe, birimo kuvanga ingabo kuko bamwe mu bagombaga kuvangwa bagera kuri 50 bishwe, uretse ibi kandi hakaba haragombaga gusobanuka ikibazo cy’ubwenegihugu bw’Abanyekongo bamwe batemewe kwitwa Abanyekongo.

Kuba FDRL ikiri muri Congo ikaba ikomeza gukora ibikorwa birimo ubwicanyi ndetse no gufata abagore ku ngufu, tutaretse no kuba umugaba w’ingabo za FDLR Gen. Mudacumura adafatwa, Kagame abona ko ibyo ari uko Loni ndetse na Congo bidashaka kugira icyo bubikoraho.

« U Rwanda ntabwo rukingiye ikebaba Ntaganda »

Perezida Kagame asanga ikibazo cya Gen. Ntaganda cyagombe gukemurwa n’Abanyekongo ndetse na Loni ihafite ingabo n’ibikoresho, kuko ari muri Congo atari mu Rwanda, Kagame avuga kandi ko nibikomeza gutya bagereka ibinyoma ku Rwanda ruzitandukanya n’ikintu cyose cyerekeye Congo, kuko hari byinshi narwo rukeneye gukora. Yagize ati : ”Tuzagera aho Abanyekongo bazaba atari ikibazo cyacu”.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa

Agira icyo avuga ku Mubano w’u Rwanda n’U Bufaransa, Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu umubano umeze neza kuva mu myaka ibiri ishize, ariko kandi anavuga ko kuba Leta y’U Bufaransa ikiri nshya bitazabuza gukomeza gutsura umubano w’ibihugu byombi n’ubwo nta bayobozi bo muri iyo Leta nshya ku Rwego rwo hejuru mu Bufaransa bari bahura n’ab’ u Rwanda.

Ikibazo cya Ingabire Victoire

Perezida Kagame abajijwe n’umunyamakuru wa France 24 niba adashobora kureka Ingabire agatanga ibitekerezo bye, yavuze ko icyo kibazo yakirekera ubutabera bukabanza bugakora akazi kabwo, ariko ko gutanga ibitekerezo bitatuma umuntu ahungabanya uburenganzira bw’abandi.

Kwizihiza imyaka 50 y’ubwigenge

Kagame yavuze ko ibirori byo kwizihiza imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenda bizaba, hibukwa icyo ubwigenge bwagejeje ku Rwanda ndetse kandi hanarebwa n’icyo Abanyarwanda bakwigira kuri ayo mateka, ikindi ni uko nta birori by’agatangaza bizaba kuko amafaranga yo gukora ibyo atateganyijwe. Uretse uyu munsi w’ubwigenge kandi mu minsi ya vuba haranitegurwa kwizihiza isabukuri y’imyaka 25 Ishyaka rya FPR rimaze ribayeho, aho nabwo hazarebwa aho ryavuye aho riri ndetse n’aho rigana.

Inkiko Gacaca

Agira icyo avuga ku Nkiko Gacaca zasoje imirimo yazo, Perezida Kagame yavuze ko izi Nkiko zagize uruhare rukomeye mu mibanire y’Abanyarwanda mu kuzana ubumwe bwabo ndetse no kuganira ku bibazo byari bihari.

Kanda hano wumve ikiganiro cyose uko cyakabaye

Amwe mu mafoto :

 

 

 

 

 

 

 

Foto:Village Urugwiro

http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/sinumva-impamvu-u-rwanda-rushobora-kubazwa-ibya-congo-perezida-kagame.html

Posté par rwandaises.com