Yanditswe kuya 9-07-2012 – Saa 20:00′ na Maisha PatrickKuri uyu wa Mbere ahagana mu ma saa tatu abaturage b’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma bibasiriye Abanyarwanda bahakorera, maze bamwe barakubitwa abandi bamburwa ibyabo abandi barashimutwa.

Umunyamakuru wa IGIHE wabashije kugera ku mipaka ibiri ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu, yasanze hateraniye abaturage benshi bambukiranyaga imipaka babyigana bahunga imyivumbagatanyo yaberaga mu Mujyi wa Goma, aho benshi bahamyaga ko nta kindi iyo myivumbagatanyo yarigamije kitari ugushakisha aho Umunyarwanda ari maze akagirirwa nabi.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yaganiraga na bamwe bari bahunze imyivumbagatanyo bamutangarije uko byagenze.

Uwitwa Uwimana Abdou yavuze ko ubwo bajyaga kurangura inkweto babonye abantu benshi bari kuri za moto bafite za camera bagira ngo ni abantu bari mu bukwe, ariko nyuma y’akanya gato batangiye gukubitwa kuko ababakubitaga babitaga ko ari abarwanyi ba M23.

Uwimana yagize ati :” Bamwe babajyanye kugeza ubu ntituzi irengero ryabo, kuko Abapolisi ba Congo batangiye kujugunya bamwe mu mamodoka babajyana ku mipaka ihuza ibihugu byombi kugira ngo bambuke bagaruke mu Rwanda”.

Uwitwa Faida Afissa we yatangarije IGIHE ko afite iduka mu Mujyi wa Goma, ariko ubwo ngo yabonaga ibyo bibaye yirutse asiga iduka ku buryo we n’abandi bahafite amaduka batazi neza ko haba hari ikintu na kimwe cyasigaye mu iduka, kuko banasahuraga ibyo basangaga. Akomeza avuga ko hari abantu batwaye baberekeza ahitwa i Gatindo bakaba batazi irengero ryabo.

Ku mipaka yombi wasangaga abantu benshi bifashe mapfubyi babuze ababo bavuga ko n’amatelefoni yabo atarimo gucamo, bakaba bibazaga niba baba bakiriho.

Kuri uyu wambere kandi bamwe babuzwaga kwambuka imipaka kubera umutekano muke wiriwe mu Mujyi wa Gom,a kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru twari tutaramenye niba hari ababa baguye muri iyi myivumbagatanyo.

Tuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nyakanga 2012, yavuze ko koko habaye imyigaragabyo y’abamotari b’ i Goma, aho ndetse abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza ya « Ingom » hazwi ku izina rya Kinyuma bari bafungiranywe mu byumba, ariko baza guhamagaza Polisi ya Congo yanabashije kubambutsa mu Rwanda, gusa ngo gufungiranwa byakozwe na bagenzi babo b’Abacongomani babahungishaga abashakaga kubagirira nabi.

Sheikh BAHAME Hassan yavuze ko kuri ubu barimo kugira inama Abanyarwanda kutisukira kujya muri Congo muri kino gihe ibintu bikomeje kumera nabi I Goma , ahubwo bakabanza bakareba ko haboneka agahenge.

Yagize ati : ”Icyo twababwira ni ukubanza kureba abaturanyi babo, twifuza ko n’Abanyarwanda bakomeza, turasaba ko kugenderana byakomeza mu mahoro kuko ku ruhande rw’u Rwanda nta Munyekongo urimo guhohoterwa.”

Yakomeje agira ati :” Kuva mu gitondo nahamagaye Umuyobozi w’Umujyi wa Goma ariko telefoniye ntabwo yari iriho, turacyakomeza kuvugana n’abayobozi bo muri Congo, ndetse kugeza ubu Uhinzwe Abinjira n’Abasohoka yabashije kuvugana n’abo muri Congo.”

Ukwi kwibasira Abanyarwanda muri Congo biraba mu gihe ingabo za M23 zirimo kugenda zigarurira uduce tumwe na tumwe, ndetse kuri ubu zirimo gusatira Umujyi wa Goma.

www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/goma-abanyarwanda-batangiye-guhohoterwa-abandi-baburirwa-irengero.html

Posté par rwandaises.com