Nyuma y’aho igihugu cy’u Buholandi gifatiye icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo inkunga ingana na miliyoni 5 z’Amayero cyageneraga u Rwanda, Minisitiri Louise Mushikiwabo yatangaje ko bibabaje kubona ibihugu bisanzwe bitera inkunga u Rwanda bifata ibyemezo byuzuye guhubuka hagendewe ku bimenyetso bidafatika.
Mu butumwa yashyize ahagaragara, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buholandi yatangaje ko igihugu cye gihagaritse miliyoni 5 z’Amayero y’inkunga cyateraga u Rwanda yakoreshwaga mu ngengo y’imari ya Leta, by’umwihariko mu bijyanye n’ubutabera, gusa avuga ko iri hagarikwa ritareba inkunga ziterwa u Rwanda n’iki gihugu binyuze mu miryango itegamiye kuri Leta.
U Buhokandi buhagaritse inkunga yabwo bikurikirana n’icyemezo cyafashwe mu minsi micye ishize na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyo guhagarika inkunga ingana n’ibihumbi 200 by’Amadolari y’Amerika zateragamo inkunga u Rwanda mu bya gisirikare.
Impamvu y’iri hagarikwa rya hato na hato ry’inkunga u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byageneraga u Rwanda irasa, kuko byombi byatangaje ko biri kugendera kuri raporo y’impuguke za Loni ishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23 zikomeje guhanganira na Leta ya Congo Kinshasa mu gace k’u Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Muri iki cyumweru impuguke zo mu Muryango w’Abibumbye zakoze raporo ishinja u Rwanda gufasha M23 ziri i Kigali aho ziri gukurikirana byimbitse ukuri kw’iyi raporo, ndetse ku nshuro ya mbere zahaye ijambo u Rwanda ngo rugaragaze ibimenyetso rugenderaho ruhakana ibyo rushinjwa birebana no gufasha inyeshyamba za M23.
Nyuma y’inama Mushikiwabo ndetse na bamwe mu bayobozi muri Leta y’u Rwanda bagiranye n’izi mpuguke za Loni yagize ati “Ubu dushoje ibiganiro twagiranaga n’itsinda ry’impunguke ndetse mu buryo bufatika twanyomoje buri kimwe mu bishinjwa u Rwanda tunatanga ibimenyetso simusiga. Nitumara kugeza ibi bimenyetso ku bafatanyabikorwa bacu, turizera ko biri bubafashe kubona ukuri bifuza kubirebana n’uru rugamba ruri gucishwa mu itangazamakuru n’abanyapolitiki hagamijwe kugereka iki ikibazo (intambara muri Congo) ku Rwanda.”
Yakomeje agira ati “U Rwanda rurangajwe imbere no kugubanya ubucyene, iterambere ry’ubukungu no kwihaza muri byose. Aba bantu ntibashobora kwiha umwanya wo kutuyobya bene aka kageni.”
Izi mpuguke zije mu Rwanda nyuma y’aho Perezida Paul Kagame aherutse gutungira agatoki Umuryango Mpuzamahanga mu guhembera amakimbirane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no kudatega amatwi abarebwa n’ikibazo.
Hejuru ku ifoto :
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buholandi Uri Rosenthal n’uw’u Rwanda Louise Mushikiwabo
http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/minisitiri-mushikiwabo-yagize-icyo-avuga-ku-guhagarikwa-kw-inkunga-u-buholandi-bwahaga-u-rwanda.html
Posté par rwandaises.com