Yanditswe kuya 28-07-2012 – Saa 12:25′ na Karirima A. Ngarambe

Mu kwezi k’Ukwakira, harateganywa amatora mu ishyaka PS (Parti Socialiste). Mu bahatanira kuyobora iryo shyaka mu karere ka Fosses-La-Ville, Umunyarwanda Dr Kalisa Placide, ari muri batatu bahabwa amahirwe yo kuzegukana uwo mwanya.

Nyuma yo kuyobora IBUKA-Belgique igihe cy’imyaka ine, kuva 2004 kugeza mu mwaka wa 2008, Dr Kalisa Placide, yabaye Perezida wa MRAX (Mouvement contre le Racisme, l’Antisémitisme et la Xénophobie) guhera tariki ya 27 Kamena 2011 kugeza tariki ya 15 Gashyantare 2012, akaba ari na we munyafurika wa mbere wayoboye uwo muryango mu Bubiligi kuva wabaho.

Dr Kalisa Placide ariyamamaza mu matora ateganyijwe vuba muri Komini atuyemo ya Fosses-La-Ville muri Provence ya Namur, akaba ari ku mwanya wa 3 mu bo bahatana muri ayo matora azaba mu kwezi k’Ukwakira 2012, nk’uko bigaragara mu binyamakuru byo mu Bubiligi cyane cyane mu karere ka Namur.

MRAX ni umuryango washinzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, hashize imyaka 60, uharanira ko hatakomeza kubaho ivanguramoko.

Ubu mu binyamakuru bya hano mu Bubiligi baravuga ko yamaze gutorerwa kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umuryango w’ishyaka rya PS (Parti Socialiste) mu karere atuyemo ka Fosses-La-Ville muri Provence ya Namur, aho abagize Komite y’uwo muryango bavuga bati “ni Umuganga (Ophtalmologue) ukomoka mu Rwanda, yize neza, azi ubwenge, ntavuga menshi…” Ngo bamwizeyeho kuzateza ako karere imbere kurushaho.

Iyo witegereje neza imiyoborere n’imizamukire muri politiki y’u Bubiligi usanga abayobozi benshi batangirira mu nzego z’uturere batuyemo, aho amategeko aha ubuzima gatozi buri Komini, bwo kuyobora ariko bafite ubuyobozi bubagenzura bwo hejuru ; iyo bibaye ngombwa, ugasanga kenshi mu bibazo by’abanyamakuru iyo babaza abayobozi bafite ikirenge kimwe mu buyobozi bwa Komini bakagira icya kabiri muri za Minisiteri, mu bisubizo batanga bavuga ko habayeho amahitamo benshi bahitamo ubuyobozi bwa Komini, kuko bubegereza abaturage kandi bukabageza aho bifuza.

http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/u-bubiligi-umunyarwanda-kalisa-placide-ku-mutwe-w-ishyaka-ps.html

Posté par rwandaises.com