Yanditswe kuya 19-07-2012 – Saa 10:38′ na Umutesi Gisèle

Germain Safari Sahaha, ni umunyarwanda afite imyaka 30, yashinze televiziyo ye bwite ikorera ku murongo wa Internet, iri muri buryo bw’ikoranabuhanga rihanitse bwa digital.

Iyi televiziyo yitwa Unitedafricalive.tv imaze icyumweru ikorera kuri interineti ikora nka televiziyo. inyuzwaho igikorwa kirimo kuba. Ubundi yari imaze amezi atatu ishyiraho inama gusa ariko ubu ishyiraho filimi, indirimbo n’ibindi biganiro.

Iyi televiziyo izanye umwihariko mu ikoranabuhanga nyarwanda kuko ushobora kuyirebera kuri mudasobwa yawe ufite interineti kandi ukareba ibikorwa birimo kuba. Ushobora kuyirebera kuri telefoni cyangwa se no ku rubuga mpuzambaga (facebook). Ikindi kandi iyi televiziyo ifite uburyo abantu bashobora kuganira banayikurikirana bita ‘chat.’

 

Germain Safari atunganya amashusho ya Unitedafricalive.tv

Nkuko Umuyobozi wayo ari na we wayishinze, Germain Safari yatangarije IGIHE, iyi televiziyo izibanda cyane ku guteza imbere umuziki nyarwanda, zaba indirimbo zo guhimbaza Imana ndetse n’izo bakunze kwita iz’Isi, kuko mu byo ikora intego yayo ya mbere ari ugushimisha abayikikira mu buryo bwose.

Germain Safari, arateganya ko mu minsi ya vuba hazatangira kunyuraho n’ibindi biganiro bitandukanye amaze kubona inkunga y’ibikoresho bikibura, nk’ibyuma bifata amashusho yabugenewe ndetse no kubaka ‘studio.’

Kugira ngo abigereho ni urusengero rwa Zion Temple rwabimufashijemo, rumufasha kubyiga, aho yatojwe n’ikigo cy’abanyamerika cyitwa RBM (Right Digital Media). Ubusanzwe yakoreraga televiziyo yaho muri tekenike.

www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/umunyarwanda-germain-safari-yashinze-televiziyo.html

Posté par rwandaises.com