Nyuma y’uko Abanyarwanda baba mu mahanga batangije na bo gahunda yo gushyigikira ikigega Agaciro, abiga muri kaminuza ya Annamalai mu Buhinde na bo ntibatanzwe no gutanga umusanzu wabo.

Umuhuzabikorwa w’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iyo kaminuza, Muhire Henry yagize ati « Ntabwo twari gusigara inyuma mu gikorwa cyiza cyo kwiyubakira igihugu tunihesha agaciro ahanini kangijwe n’amateka. »

Akomeza agira ati « Ibibi n’ibyiza twanyuzemo tugomba kubisangira tugafatanyiriza hamwe ko bitazakongera ukund.,Cyakora na none ntacyo twageraho tutari kumwe n’Imana. Iki ni cyo cyatumye dufata icyumweru cyo gusengera igihugu cyacu kuko hari byinshi Imana yakoreye u Rwanda kuko n’ibibi twahuye na byo byadusigiye isomo. »

Asoza akangurira abandi Banyarwanda bose b’abanyeshuri aho biga bose ko kwitanga bidasaba ko waba ukora uhembwa cyangwa winjiza inyungu mu buryo ubwo ari bwo bwose ahubwo ukwiye kwibaza icyo wakorera igihugu kuruta kwibaza icyo igihugu cyagukorera.

Yashimiye incuti z’u Rwanda na zo zaje kwifatanya n’Abanyarwanda aho ndetse barangajwe imbere n’uhagarariye Abanyamahanga, Prof. Dr. Subbiah watanze umusanzu mu kigega ndetse ati « Ni iby’agaciro kuri jye ubwanjye gutanza umusanzu wanjye bwite n’ubuyobozi bw’ishuri buzashyiraho umwihariko wabwo. »

Muri iyi kaminuza habarirwa Abanyarwanda basaga 500 biga mu mashami atandukanye nk’ikoranabuhanga, ubwubatsi, pharmacy, ubukungu, ubuhinzi, politiki n’ibindi.

Muri iki gikorwa cyo gutanga umusanzu mu kigega Agaciro, uwari uyoboye itsinda ryateguye icyo gikorwa, Nkundimana J.Paul yatangaje ko abanyeshuri batanze umusanzu wabo ku bushake bwabo ntawe ubahase ndetse babikora mu buryo bw’ibanga (muri envelope).

Ati « Kwandika mu ibanga rya buri wese ni uburyo bwari bworoheye umuntu kwitanga uko yifite bimuvuye ku mutima kuko twese hano dutunzwe n’ababyeyi bacu ku buryo nta wari kujya yivugira kuko byashoboraga no kugira abo bitera ipfunwe ryo kuvuga umusanzu we. »

Abo banyeshuri batangijie icyo gikorwa batanga hafi Amadolari y’Amerika 3,000 ndetse biha umuhigo w’ukwezi kose ngo bazongere umusanzu wabo.

 

http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/u-buhinde-abanyarwanda-biga-muri-kaminuza-ya-annamalai-batanze-umusanzu-ugenewe-agdf.html

Posté par rwandaises.com