Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa iramenyesha Abanyarwanda bose baba mu mahanga ko inama y’Umushyikirano y’uyu mwaka izaba guhera tariki ya 13 kugeza tariki ya 14 Ukuboza (13-14/12/2012), i Kigali.
Ambasade iboneyeho gushishikariza Abanyarwanda bose batuye mu bihugu bya France, Italie, Espagne, Portugal, Grèce na Malte ; kwitabira iyo nama.
Abanyarwanda bifuza kwitabira aya nama, mu gihe bazaba bari mu Rwanda icyo gihe, basabwe kwihutira kwiyandikisha kuri Ambasade, bakohereza amazina yombi, igihugu baturutsemo, na nomero ya Pasiporo cyangwa icyangombwa cy’inzira kuri:
Telefoni : +33 171 199 192
Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa ibaye ibashimiye.
Paris kuwa 16 Ugushyingo 2012
Posté par rwandaises.com