Perezida Kagame aramutsa abana

Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bifurije ababyeyi n’abana bo mu gihugu cyose kuzagira Noheri nziza n’umwaka mushya muhire.

Ni mu muhango bahuriyemo n’ababyeyi n’abana bahagarariye abandi mu turere dutandukanye, wabereye muri Village Urugwiro kuri iki cyumweru tariki ya 04 Ukuboza 2016.

Perezida Kagame yasabye ababyeyi gukomeza gutoza abana umuco wa Kinyarwanda wo soko y’uburezi buboneye bikazatuma abana bakurana ishyaka ryo gukorera igihugu cyabo no kwizera ko bazabishobora.

Yagize ati “Kurera neza ni ukubaka igihugu.
Ni byiza ko igihugu cyacu gikomeza kugira uburezi bwiza kigakomeza gutera imbere mu majyambere y’ibihe tugezemo, kandi bigashingira ku cyo turi cyo mu muco wacu nk’abanyarwanda, bihereye mu bana bato.”

Perezida Kagame yashimye abana bakiri bato uburyo babasha kuvuga amazina y’inka bakavuga imivugo iboneye, asaba ko uwo muco wakomeza ugasigasirwa.

Yagize ati “hari byinshi tumaze kwereka amahanga n’isi ko bishoboka niba bishoborwa n’ u Rwanda n’abandi babishobora.

Ni ngombwa gutanga urugero,ko ibyiza bishoboka turabanza tukabyigezaho tukumva ko ari ibyacu,abandi bazabyungukiramo kuko bandi iyo byangukiyemo natwe tubyungukiramo.”

GIF - 241.4 kb
Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bifurije ababyeyi n’abana Noheli nziza

Ababyeyi basanga iki gikorwa cyo kwifuriza abana Noheri nziza n’umwaka mwiza, gitoza abandi babyeyi umuco wo gukunda abana, bakabatoza umuco mwiza wo kubahana no gukundana.

Marie Claire Uwamariya ati “Uyu ni umubyeyi mukuru ukunda igihugu wifuriza abana b’abanyarwanda ibyiza.
Ibi ni ugutoza abandi babyeyi umuco wo kwita ku bana, umuco wo kurerera igihugu”.

Iki ni igikorwa ngarukamwaka gihuza abana bahagarariye abandi muri buri karere, umukuru w’igihugu n’umuryango we bakabifuriza Noheri nziza n’umwaka mushya muhire.

Muri iki gikorwa kandi, abana bagenerwa impano akenshi ziba zirimo ibikinisho ndetse n’ibikoresho by’ishuri.

www.kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/perezida-paul-kagame-na-madamu-we-bifurije-abana-noheri-nziza#sthash.UA3L1rJV.dpuf

Posté le 04/12/2016 par rwandaises.com