Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Rwanda, Hazza Mohammed Falah Kharsan Alqahtane, yatangaje ko mu minsi iri imbere, Igikomangoma cya Abu Dhabi akaba n’Umugaba w’Ikirenga wungirije w’Ingabo za UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, azasura u Rwanda aherekejwe n’itsinda rikomeye ry’Abashoramari.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aheruka kugirira uruzinduko muri UAE mu Ugushyingo 2017, icyo gihe akaba yarahuye n’Igikomangoma Sheikh Mohamed bin Zayed baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’ubutwererane.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu, Amb. Alqahtane yavuze ko Perezida Kagame yamutumiye ngo asure u Rwanda kandi yemeye ubu butumire n’ubwo atatangaje umunsi nyirizina azagereraho mu gihugu.

Yagize ati “Ntabwo ari ibanga ko Paul Kagame ari inshuti y’Igikomangoma Sheikh Mohammed Bin Zayed, bafitanye umubano wihariye. Perezida Kagame yasuye UAE inshuro nyinshi ahura n’ubuyobozi bwacu, kandi yatumiye Igikomangoma gusura u Rwanda, turizera ko bizaba uyu mwaka.”

“Nasura u Rwanda azaba ari kumwe n’itsinda ririnini ry’abacuruzi bazaturuka i Dubai, Abu Dhabi, muri Leta z’Abarabu hose, bazaba baje kwicarana na bagenzi babo mu Rwanda ngo bamenye u Rwanda n’uburyo bafatanya imishinga.”

Ambasaderi Alqahtane niwe wa mbere ugiye guhagararira UAE mu Rwanda uzaba afite icyicaro i Kigali, akaba yarashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye ku wa 2 Kamena 2018.

Yavuze ko gufungura Ambasade i Kigali ari ikintu gikomeye kizazana impinduka mu mikoranire y’ibihugu byombi, bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ariko unateganyirizwa byinshi mu minsi iri imbere.

Yakomeje agira ati “Hazabaho gusinya amasezerano menshi ubwo Igikomangoma (Sheikh Mohamed Bin Zayed) azaba yasuye u Rwanda. Impamvu mbibabwira ni uko u Rwanda ari hamwe mu hantu akunda cyane, ku buryo nta kindi gihugu gikomeye muri Afurika azacamo, azahitira hano ahamare ijoro rimwe.”

U Rwanda na UAE mu mishinga ikomeye

Ambasaderi Alqahtane ashimangira ko ubu UAE yafashe imyanzuro yo guhindura imikoranire na Afurika, ikaba umwe mu bashoramari b’Imena urusha uko bimeze ku bihugu bimaze igihe bikorana n’uyu mugabane.

Yakomeje agira ati “UAE irifuza kuba umushoramari ukomeye wa kabiri muri Afurika nyuma y’u Bushinwa, ikagira abashoramari mu nzego zose haba mu mabuye y’agaciro, gaz, peteroli, n’ahandi mu mahirwe y’ishoramari ashobora kuboneka.”

Ubu iki gihugu kiri mu mikoranire n’u Rwanda, harimo ikigo Dubai Ports World kiri kubaka umushinga uteye nk’icyambu kidashingiye ku nyanja, hazajya habera ubucuruzi mpuzamahanga, umushinga uzuzura utwaye miliyoni 85$.

Icyo kigo cyo muri UAE gisanzwe kinacunga ibyambu bitandukanye ku Isi birimo ibyo muri Amerika y’Amajyepfo.

Ambasaderi Alqahtane yakomeje agira ati “Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizatahwa mu minsiya vuba, uyu mushinga ukaba ari umwe mu itanga icyizere hagati ya guverinoma y’u Rwanda na UAE.”

Yavuze ko umubano mwiza wa UAE n’u Rwanda ushingiye ku buryo bubaha cyane imiyoborere ya Perezida Kagame, imaze gutuma mu Rwanda ariho hari umujyi wa mbere utekanye ku Isi, ikintu ngo usanga imijyi yo muri Afurika ibura.

Hari ibikorwa byinshi biteganywa

Ambasaderi Alqahtane yavuze ko muri Werurwe ari bwo u Rwanda na UAE bashyize umukono ku masezerano yo gutanga buruse 20 ku banyeshuri b’Abanyarwanda, ngo bakomeze amashuri makuru muri icyo gihugu.

Yakomeje agira ati “UAE ifite za kaminuza zikomeye, hakiyongeraho n’izindi nka New York University ifite ishami muri Abu Dhabi, American University, dufite Sorbonne University, dufite kaminuza mpuzamahanga zikorera Abu Dhabi. Abo banyeshuri 20 bazaba bafite amahirwe yo kujya mu mashuri meza ku Isi.”

Yanavuze ko uretse izo buruse 20, hasinywe n’amasezerano yo gutanga amahugurwa ku bakobwa 100 bazajya bakora mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu.

Yakomeje agira ati “Guverinoma y’u Rwanda izatoranya abakobwa 100 bazakora ayo masomo, nyuma hari itsinda ry’inzobere rizaza hano kubahugura. Muzi ko Dubai izwi cyane mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu, dufite hoteli za mbere hano ku Isi ku buryo tutahangana na Marriott.”

Muri izo hotel harimo nk’ikigo Jumeirah kibarizwa Dubai ariko gifite amahoteli akomeye nko mu Budage, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi, ku buryo bageze ku rundi rwego mu bijyanye no kwakira abantu.

Yanakomoje ku buryo bugitekerezwa, bwazafasha abakozi bo mu Rwanda bimaze kugaragara ko ari abanyamurava, bakabasha guhatanira imirimo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ngo byakorohera Abanyarwanda kuko bamaze kubona ambasade mu gihugu, bakabasha kujya gukora muri Dubai cyangwa Abu Dhabi.

Ambasade y’iki gihugu iracyari nshya mu Rwanda, ubu hari gutunganywa inyubako iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali ngo azabe ari ho ikorera. Biteganyijwe ko izatahwa hagati muri Kanama uyu mwaka.

Perezida Paul Kagame na Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, Igikomangoma cya Abu Dhabi akaba n’Umugaba w’Ikirenga wungirije w’Ingabo za UAE, kuwa 23 Ugushyingo 2017

Perezida Kagame aheruka kugirana ikiganiro n’Igikomangoma Mohammed bin Zayed Al Nahyan

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Rwanda, Hazza Mohammed Falah Kharsan Alqahtane, mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatanu
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igikomangoma-mohammed-bin-zayed-n-abashoramari-bakomeye-b-i-dubai-na-abu-dhabi
Posté le 18/06/2018 par rwandaises.com