Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ndetse n’Ushinzwe Amarushanwa, batawe muri yombi mu iperereza ku byaha bakekwaho byo guha ruswa umusifuzi.

Abo ni Umunyamabanga Mukuru, François Regis Uwayezu na Ruhamiriza Eric ushinzwe amarushanwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko ubugenzacyaha aribwo bwafashe inshingano zo kubakurikirana ku byo bakekwaho.

Ati “Baraye bafashwe. Barimo Umunyamabanga Mukuru n’Ushinzwe amarushanwa. Bakekwaho ibyaha byo gutanga ruswa […] Ni ku kibazo cya ruswa mu basifuzi.”

Umusifuzi w’Umunya-Namibia, Jackson Pavaza, yari aherutse gutangaza ko aba bayobozi bamuhaye ruswa y’amafaranga “atazi umubare” kugira ngo asifure umukino w’Amavubi na Côte d’Ivoire abogamiye ku Rwanda.

U Rwanda rwakiriye Côte d’Ivoire ku Cyumweru tariki 9 Nzeri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, rutsindwa ibitego bibiri kuri kimwe.

Jackson Pavaza wasifuye uyu mukino, yavuze aba bayobozi ba bamushyiriye amafaranga kugira ngo aze kugena umusaruro w’u Rwanda.

Aganira n’ikinyamakuru Namibian Sun, yagize ati “Amafaranga yari mu ibahasha. Sinigeze ngerageza no kuyabara cyangwa kumenya yari angahe.”

“Nababwiye ko nta mpano nshobora kwakira ivuye ku muntu uwo ariwe wese nk’uko amategeko ya CAF abiteganya. Narayanze ndetse ikibazo nkimenyesha CAF.”

Ferwafa yasobanuye ko ku wa Gatanu tariki 7 Nzeri 2018, nyuma y’inama itegura umukino ku cyicaro iyobowe na Komiseri w’Umukino, Mike Letti wo muri Uganda n’abasifuzi bane bakomoka muri Namibia, aba basifuzi hari amafaranga bahawe.

Iti “Bishyuwe $247 yo kwifashisha mu byo bashobora gukenera bitateganyijwe byemewe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Namibia kandi bikaba biteganywa n’ingingo ya 36 na 37 by’amategeko agenga amajonjora y’igikombe cya Afurika cya 2019.”

Ferwafa ivuga ko imaze kwishyura abasifuzi ayo mafaranga, bagaragaje ko hari andi yarenze ku matike yabazanye i Kigali bityo nayo bagomba kuyishyurwa.

Byatumye ku Cyumweru mbere y’umukino, Ruhamiriza na Uwayezu bajyana amadolari 948 yo kugabanya abasifuzi bane, buri umwe afata 237.

Aba bayobozi bombi ngo bagiye kuri Hotel des Milles Collines saa tanu za mu gitondo kandi bitari mu bwihisho, bahurira ku muryango wa hoteli babaha amafaranga nk’uko bari bayasabye.

Aha ngo niho Pavaza yahise amenyesha abayobozi ba Ferwafa ko amafaranga bamugomba ari $237 atari 948.

Bamusabye ko yakomeza kwitegura umukino, amafaranga bakayasubiranayo bakaza kuyamuha nyuma kuko bitari gushoboka ko bamuha $237 ye batabonye aho bavunjishiriza.

Ingingo ya 641 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igifungo kirenze imyaka itanu kugeza kuri irindwi ku cyaha aba bagabo bakekwaho cyo gutanga impano kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko.

Iteganya kandi ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

CAF yahagurukiye ibyaha bijyanye na ruswa mu basifuzi. Muri Nyakanga uyu mwaka yatangaje ko yahagaritse abagera kuri 22 bagaragayeho iyo myitwarire.

Inkuru bifitanye isano:

- Ferwafa yisobanuye ku kibazo cy’umusifuzi uyishinja ruswa

- Abayobozi ba Ferwafa barezwe bashinjwa gutanga ruswa ku basifuzi

 

Umunyamabanga Mukuru, François Regis Uwayezu, bivugwa ko ari mu bashatse gutanga ruswa ku basifuzi

 

Ruhamiriza Eric ushinzwe amarushanwa nawe yatawe muri yombi

 

Pavaza si ubwa mbere atamaje abashatse kumuha ruswa

 

Umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Côte d’Ivoire wasifuwe na Jackson Pavaza
Posté le 13/09/2018 par rwandaises.com