Ya si yahoze ari ibirwa ubu yabaye umudugudu. Iby’iyo ntibigisaba indege ngo bigere ino. Imbere ya telefone cyangwa mudasobwa mu cyumba cyawe ku Kanyirarebe i Burera, umurabyo uratinda ngo umenye ibiri kubera muri White House kwa Joe Biden, ngo menye ibisasu biri gucuriwa i Pyongyang kwa Kim Jong Un cyangwa se indirimbo Davido yasohoye muri Nigeria.

Internet yatuzaniye byinshi, ituzanira kumenya ibiri ku isi yose tutavuye aho turi, iduha kwiga ibwotamasimbi twibereye mu rwa Gasabo, iduha kwitabira inama twicaye mu ruganiriro.

Ibyiza by’ikoranabuhanga ntibirondoreka, ari na ko ibibi byayo bingana nka wa musenyi wo ku nyanja. Indaya ntizigikeneye ibikuta byo mu Migina zisize Tinder n’izindi mbuga zihuza abantu benshi. Abajura ntibagikeneye kurara ijoro, ubu bashize isoni na BNR ntibahatinya, ibitero by’ikoranabuhanga ntibihasiba.

Kimwe mu bintu byabuze inyifato imbere y’ikoranabuhanga kuri ubu, umuco uza mu bya mbere. Impaka ni zose ku kumenya icyitwa umuco utavangiye n’imico. Sosiyete nyinshi ku Isi ziri mu rungabangabo kubera ko imico yazo ikomeje kototerwa. Umuco nyarwanda na wo uri muri uwo mujyo.

IGIHE yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko, Bamporiki Edouard, asobanura byinshi bijyanye n’aho umuco nyarwanda uhagaze muri iki gihe ubuzima bwinshi bwabaye ikoranabuhanga, ibyo kwitondera cyane ku rubyiruko n’ibindi.

IGIHE: Kubera ikoranabuhanga, umuco Nyarwanda ugenda winjirirwa n’indi y’amahanga ndetse hakaba n’iyo bivugwa ko hatagize igikorwa, byazarangira iwangije burundu, iki kibazo murakibona?

Bamporiki

Umuco ni umurage. Ni ibyo twarazwe n’ababanje aha n’ibihahano, ni ukuvuga ibyo tubona ahandi byiza n’ibihangano duhanga kugira ngo byunganire ibyo twarazwe n’ibyo twahashye ahandi. Ibyo bintu byose bigomba kuba ari byiza.

Umuco ni akayunguruzo. Ni ukuvuga ngo Dufite icyerecyezo ki? Tuzakigeraho dute? Ibitari iby’i Rwanda ni ibiki? Ibyo ukabireka.

Mu buryo bwa Politiki nta kibazo umuco ufite. Mu buryo bw’ikoranabuhanga, bigaragara ko umuco ugenda wototerwa. Turi kurwana n’uko ikoranabuhanga riba umuco wacu ariko tukarikoresha mu byo twemera, ibyo tutemera tukabyihorera.

Ikoranabuhanga nkunda kubwira urubyiruko ko ari nk’isoko. Mu isoko uhaha ibigufitiye umumaro ariko burya ugira icyo ujyanayo. Mu ikoranabuhanga icyo tuzajyanayo ni cyo kizavuga u Rwanda […] Wajya gushaka u Rwanda, ntusangeho ibyomanzi, ntusangeyo abananiranye, abanyweye itabi, abaraye mu kabari, ahubwo ugasangayo icyerekezo cy’u Rwanda.

Twajya gufata iby’ahandi tugafata ibyo na bo bishimiye. Ibyo ahandi batemera ntidukwiriye kubyemera iwacu. Abanyamerika bafite ibintu mu muco wabo badashaka, Abashinwa bafite ibyo bajugunye, twe turabishakaho iki?

IGIHE: Ni ukuvuga ko bikabije

Ntabwo navuga ngo byacitse. Wabivuga bitewe n’aho washatse kureba honyine. Uyu muco wabunduye u Rwanda, warubohoye, ukarwubaka urahari kandi uzakomeza kuhaba. Niwo turi kwigisha, niwo tuzaraga abana bacu.

Umuco urakura ariko ukura tudatakaza umuco twarazwe n’abakurambere bacu.

IGIHE: Ahanini abakunze gutungwa agatoki ni abahanzi baba ab’indirimbo na sinema

Abahanzi barimo ibyiciro kuva kera. Buriya ibintu bigenda bikura. Uyu munsi hagezweho ibintu bimeze nk’ibituma abantu bakora siporo, ibintu bishobora kumara isaha bisakuza, ariko wabaza abantu uti ‘byari ibiki’, ntihagire umuntu ukubwira.

Indirimbo zandikwa umuntu ashobora gufata ijambo rimwe cyangwa abiri, akamara isaha hari ibintu bidunda. Abantu barabikunze ariko dukeneye n’abandika indirimbo ziruhura imitima, zitanga icyerekezo, zigisha umuco.

Ntabwo navuga ngo abantu baheranwe n’ibidunda gusa kuko nyuma yo kudunda ubuzima buzakomeza.

Hari ukuntu usanga nk’umuntu aturutse mu gihugu runaka gituwe na miliyoni ijana, kubera ko afite abantu bamukurikira miliyoni 30 tugahita tuvuga ngo byacitse buriya afite ubutumwa. Oya, afite miliyoni 30 muri miliyoni ijana z’iwabo. Na we niba ufite miliyoni imwe muri miliyoni icumi, nta kibazo. Ishimire ibyo ni ko sosiyete yawe ingana, bizakura.

Iyo umuntu akoze amahitamo yo kuvuga ngo ndabishaka aho bidunda, mureke ajyeyo ariko ubuzima mu gitondo bukomeze.

Njye nasaba gusa abahanzi b’Abanyarwanda dufite ubutumwa, amafilime yacu ajyemo ubutumwa, indirimbo zacu zijyemo ubutumwa ubuzima bukomeze ariko burimo ikintu.

IGIHE: Ukurikije ibyo, ikikunezeza n’ikigutera impungenge ku rubyiruko u Rwanda rufite ubu ni ikihe?

Urubyiruko rw’u Rwanda rusa na politiki ihari. Urebe umwana w’u Rwanda uko avuga, uko agenda, uko akora, ukabona ni Umunyarwanda. Biranezeza cyane kuko ufite ubwo buhanga n’ukiri kubuhaha bose iyo bashyize imbere u Rwanda ingorane rugize uwo munsi bayihagurukira icyarimwe, ingorabahizi ihari bayibera abahizi icyarimwe.

Ubundi igihugu cyose kigira urubyiruko rusa na politiki ihari muri icyo gihugu. Iyo usubije amafoto mu 1991, ureba urubyiruko rwari ruhari ukabona ni urubyiruko rurangaye rw’akavuyo, rudafite icyerecyezo kuko nta muyobozi waruhaye icyerecyezo.

Icyo nishimira uyu munsi, umwana wese muraganira ukumva arakubwira ati “Muri 2050 ndashaka kugira icyo nzaba namaze kugeraho kandi mu nzira nziza kuko nzi ko ninjya mu nzira mbi, amategeko azabimbuza”.

Ingorane imwe mbona dukwiriye gushakira igisubizo, ni ukubwira abantu icyo ikoranabuhanga ryaziye. Umukuru w’u Rwanda arwana no kuba tutatakara mu ikoranabuhanga. Yashakaga ko ritubera intwaro itwihutisha mu iterambere. Ntabwo yashakaga ko ritubera intwaro ishobora kutwica, kuko intwaro yose ikiza uyikoresha cyangwa ikamwica.

Uyu munsi umwana aramutse avuze ati ‘njye ndarara ndeba uko abantu babi bananiye sosiyete zabo bariho’, azajya kwisanga yananiranye kubera ko ameze nk’aho ari bo ari kwigiraho ariko ahari abananiranye hari n’abesheje imihigo.

Ikoranabuhanga iyo uritunze ari ikoranabuswa, rirakwica, rikakuvana mu murongo w’inzozi zawe. Iyi internet, izi mbuga nkoranyambaga, iyi si yabaye umudugudu urubyiruko rukwiriye gusobanukirwa ngo “hari isi tugendaho n’isi tugendana’ iri kuri internet.

Umwanya mara kuri telefone n’umusaruro mbona bikwiriye kuba bingana kuko iyi si ngendamo nshobora kuzayidindiramo kubera ko nahugiye ku yo ngendana itagize icyo imarira. Umwana w’umunyarwanda akwiriye guhuza iyi si yabaye umudugudu n’isi twaremewe gukoreraho ibikorwa bisigara. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko, Bamporiki Edouard yavuze ko urubyiruko rukwiriye kwitondera cyane ibyo ruvana mu ikoranabuhanga kugira ngo bitaba ibyangiza umuco ahubwo bibe ibifasha mu iterambere

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha Kuya 20 Ugushyingo 2021