Yanditswe na Ange de la Victoire Dusabemungu

Abanyarwanda baba mu Budage hamwe n’inshuti zabo, bashyigikiye ikigega Agaciro batanga agera kuri miliyoni 11 z’amanyarwanda.

Umuhango wo gukusanya iyo nkunga wabaye ku wa gatandatu tariki ya mbere Ukuboza 2012, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu budage Christine Nkulikiyinka hamwe n’umuyobozi w’umujyi wa Mainz ari we Detlev Höhne.

DetlevHöhne yashimiye Abanyarwanda ku bw’intambwe bamaze gutera bihesha agaciro, yongeraho ko umujyi wa Mainz ufite gahunda zigamije gutera inkunga u Rwanda mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere ryarwo.

Aganirira abari bitabiriye iki gikorwa, Ambasaderi Nkulikiyinka yabasobanuriye inkomoko y’ikigega Agaciro ndetse n’icyo kigamije kugeraho. Yakomeje avuga ko ikigenderewe atari ukugwiza umubare w’amafaranga, ko ahubwo ari uburyo bwo gushaka ibisubizi by’ibibazo bigaragara mu Rwanda kandi bigakorwa hifashishijwe umuti ukomoka ku benegihugu ubwabo.

Avuga ku bibazo by’intambara zo mu karere, Ambasaderi Nkulikiyinka yahakanye ku mugaragaro ko nta ruhare u Rwanda rufite mu makimbirane abarizwa muri Congo yongeraho ko u Rwanda rufatanyije n’ibindi bihugu byo mu karere mu gukomeza gushakira igisubizo kirambye ibibazo bya Congo.

Nyuma y’ibiganiro abitabiriye iki gikorwa bakusanyije agera kuri Miliyoni 11 z’amanyarwanda kandi biyemeza kuzahora bashyigikira igihugu cyabo.

Ibi birori byaranzwe na gahunda zitandukanye zirimo na tombola, aho umunyarwanda wiga muri kaminuza ya Kaiserslautern yegukanye itike y’indege ijya mu Rwanda yatanzwe na kompanyi y’indege ya “Brussels Airlines”.

Ni inkuru ya Kaneza Elisabeth yashyizwe mu Kinyarwanda na Ange de la Victoire Dusabemungu

Source: IGIHE.COM

Posté par rwandaises.com