Nyuma y’aho Mugenzi Justin na Mugeraneza Prosper bahoze ari abaminisitiri muri Guverinoma yiyise iy’abatabazi, barekuriwe n’Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha, Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Ibuka), wamagannye icyo cyemezo. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gashyantare hakozwe urugendo rwo kwamagana irekurwa ry’abo bagabo bombi n’imikorere y’Urukiko.

 

Uru rugendo rwateguwe na Ibuka mu rwego rwo kugaragaza akababaro Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batewe n’irekurwa rya Mugenzi Augustin na Mugiraneza Prosper ndetse no kwamagana imikorere mibi y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera Arusha nk’uko bitangazwa na Prof Dusingizemungu Jean Pierre Umuyobozi wa Ibuka.

Prof Dusingizemungu ati “Biteye isoni kuba Urukiko mpuzamahanga bwarananiwe gutanga ubutabera ku barokotse Jenoside ahubwo rugakomeza gutiza umugambi abavuga ko Jenoside itabaye. Ako ni agasuzuguro ! Turabagira inama bisubireho batange ubutabera bwuzuye. Twamagannye icyemezo Urukiko Mpuzamahanga rwafashe cyo kugira abere Mugenzi Justin na Mugiraneza Prosper kandi rwari rufite ibimenyetso bifatika bigaragaza uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Akomeza avuga ko Urukiko mpuzamahanga Miliyoni zisaga 250 ku mwaka ariko rukaba rwarananiwe guca imanza. Ko kandi ibyo rukora ari agashinyaguro kuko hari n’abandi nka Zigiranyirazo Protais, Nsengimana Hormisdas, Bagambiki Emmanuel, Ignace Bagirishema, Andre Ntagerura, Gratien Kabirigi urukiko rwarananiwe kubacira imanza uko bikwiye. Avuga ko ibyo babigaragaje no mu rugendo rw’amahoro rwakozwe kuwa 21 Ugushyingo 2009 ariko Urukiko rukomeza kubyirengagiza.

Mu magambo yavuzwe imbere y’Ibiro by’Urukiko mpuzamahanga i Remera bagira bati “Twamagannye imikorere mibi y’Urukiko ! Turabagannye, Turabamagannye !”

 

Amwe mu magambo yari yanditse ku byapa

Urugendo rwabaye mu mahoro rwatangiriye ku Kigu cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) rusorezwa ku Biro by’Urukiko Mpuzamahanga i Remera, rwitabiriwe n’abantu banyuranye bari hafi kugera ku gihumbi. Igikorwa cyari cyateganijwe gutangira saa saba n’igice ariko kinyurwamo n’imvura gitangira mu ma saa cyenda.

Ibyapa abari mu rugendo bari bitwaje byari byanditseho amagambo agaragaza akababaro Ibuka yatewe n’imikorere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha ndetse n’irekurwa rya Mugenzi Justin na Mugiraneza Prosper. Ibyo byapa byahise bimanikwa ku nkuta z’Urukiko.

Nyiraburanga Theresie umwe mu bitabiriye urugendo yadutangarije ko ifungurwa rya Mugenzi na Mugiraneza byabahungabanyije. Ati “Uru rugendo n’ubutumwa butangirwamo byakabaye bigira icyo bibwira isi yose. Ibyo bakoze bigaragaza ko bashatse kuturenganya bagashyigikira abakoze Jenoside.”

 

 

Urugendo rwabaye mu mutuzo

 

Abari mu rugendo bageze hafi y’Urukiko i Remera

 

Imbere y’Urukiko i Remera

 

 

Abashinzwe Umutekano kuri ICTR bareba abari mu rugendo bageze imbere y’Urukiko

 

Prof Dusingizemungu Jean Pierre Umuyobozi wa Ibuka yamagana icyemezo cya ICTR

 

Ibyapa byahise bimanikwa ku marembo y’Urukiko
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/ibuka-yakoze-urugendo-rwo-kwamagana-irekurwa-rya-mugenzi-na-mugiraneza.html
Posté par rwandaises.com