Ku nshuro ya 19, abarokotse Jenoside batuye mu Bubiligi ahitwa Charleroi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe i Kigali ku ikubitiro muri icyo gihe cya Jenoside.

Guhera tariki ya 7 Mata Umuryango Ibuka-Belgique utegura ku buryo ngarukamwaka umuhango wo kwibuka mu Bubiligi, abitabira uwo munsi bagaturuka hirya no hino haba mu mijyi yose y’u Bubiligi ndetse n’ahandi mu bihugu by’ibituranyi. Bahurira mu murwa mukuru w’u Bubiligi Bruxelles mu gikorwa bafatanya n’Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi. Uwo munsi, nk’uko bigenda buri mwaka nyuma hakurikiraho indi miryango y’abarokotse Jenside batuye i Liège, Anvers, Charleroi na Louvain-La-Neuve mu rwego rwo kumenyekanisha amateka mabi yabaye mu Rwanda igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe, igashyirwa mu bikorwa izuba riva.

Nyuma ya Charleroi bibutse mu mpera z’icyumweru gishize, hatahiwe Akarere ka Louvain-la-Neuve mu kigo cya Kaminuza ku bufatanye hagati ya Ibuka-Belgique na Diaspora Nyarwanda, aho kwibuka bizakorwa tariki ya 11 Gicurasi 2013 gahunda y’uwo munsi ikaba iteganyijwe saa saba z’amanywa.


Yanditswe na Karirima A. Ngarambe

Posté par rwandaises.com