Mu mpera z’icyumweru gishize, Ambasade y’u Rwanda i Dakar muri Sénégal ifatanyije n’inshuti z’u Rwanda, Diaspora y’Abanyarwanda bo muri Senegal, Akarere ka Dieuppeul-Derkle muri Dakar, Umujyi wa Dakar ndetse n’abakora ingendo z’amaguru ba Dieuppeul-Derkle, Mermoz na Baobab bateguye urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya cumi n’icyenda Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Urwo rugendo rwitabiriwe n’abantu batari bake, rwakozwe kuri kilometer icyenda. Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Ntwari Gérard, yashimiye abitabiriye urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 19 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ko abaturage bose batuye Isi bafite inshingano yo kwibuka, guharanira amahoro hagakumirwa Jenoside, abayipfobya n’abagifite ingengabitekerezo yayo. Agira ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa cya kinyamaswa cyakorewe Isi yose.”

Ntwari Gérard yabwiye abitabiriye urwo rugendo ko guharanira uberenganzira bwa muntu no kwibuka Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igomba kubera isomo ibindi bihugu byo ku Isi. Yakomeje ababwira ko u Rwanda rugeze kure mu iterambere kubera ubushake n’ubushishozi bw’ubuyobozi bwiza, kandi busobanukiwe n’aho bushaka kuganisha igihugu.

Abandi bafashe ijambo bashimiye abitabiriye urwo rugendo bavuga ko bifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe gikomeye cy’icyunamo banabizeza ko bazakomeza gufatanya mu kurwanya abapfobya Jenoside bivuye inyuma.

Ambasaderi Ntwari Gérard yatangarije abanyamakuru ko kwifatanya bakora ingendo z’amaguru, bifasha kumenyekanisha Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi Abanyarwanda baharanira kugira ejo hazaza heza.

www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/dakar-hakozwe-urugendo-rwo-kwibukaPosté par rwandaises.com