Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Umunyarwandakazi Consolée Nishimwe utuye mu mujyi wa New York, aherutse kwandika igitabo ku mateka yabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, cyitwa « Tested to the limit : a genocide survivor’s story of pain, resilience and hope ».
Nishimwe yavukiye ku kibuye mu karere ka Karongi, mu 1994 yari afite imyaka 14 y’amavuko aho bishe se umubyara na basaza be batatu bari bakiri bato, bakica n’abandi benshi bo muryango we, ubu basigaye ari 3, murumuna we na nyina umubyara.
Mu kwandika igitabo yashakaga kugira ngo yerekane ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, no gutanga ubuhamya ku byo yahuye na byo we n’umuryango we, kandi ahe agaciro abishwe bazira ubusa, no kugira ngo ayo mateka atabizibagirana na rimwe.
Nishimwe agira ati « kwandika byambereye umuti, kuko hari byinshi nari mfite muri jye ntari narashoboye kuvuga kandi narahuye na byo. Byari umutwaro munini kandi uremereye. Nkeka ko bizaha imbaraga n’abandi barokotse Jenoside kugira ngo batange ubuhamya bwabo, kandi bumve ko batari bonyine, bagire n’icyizere cyo kubaho ejo hazaza. »
Mu bikubiye mu ngingo z’ingenzi ziri mu gitabo cye nk’uko Nishimwe yabidutangarije, usangamo Imibereho y’umuryango we mbere ya Jenoside, Kwihisha abicanyi, Kubura abavandimwe , n’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibi ngo bikaba byaratumye ahinduka cyane kugeza ubwo ataracyemera imana ariko ubu akaba yarayigarukiye .
Nishimwe nyuma yo kurokoka nk’uko abivuga muri icyo gitabo, yagize ubutwari bugirwa na bake bwo kuvuga no kwandika mu gitabo cye ko yaje gusanga yarandujwe agakoko gatera SIDA mu ihohoterwa ryamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri we asanga ari ngombwa ko bimenyekana kugira ngo ubugome bwose bwakoreshejwe bujye ahagaragara. Nyuma y’ibyo bibazo byose yaciyemo yatubwiye ko ubu yahisemo kubaho kandi mu cyizere.
Iki gitabo « Tested to the limit : a genocide survivor’s story of pain, resilience and hope » Nishimwe yacyandikiye muri Amerika ari na ho cyasohokeye bwa mbere muri Kamena 2012, arateganya no kugishyira mu zindi ndimi zitari icyongereza nk’ikinyarwanda, igifaransa n’izindi kugira ngo ubutumwa burimo bugere henshi hashoboka. Uwashaka kugitunga yabariza kuri uyu murongo wa internet : www.consolee.com, www.balboapress.com, www.amazon.com
Nishimwe Consolee Abarokotse twese turi ishusho ry’abacu duharanire ko batazibagirana kandi Jenoside itakongera kubaho.
www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/kwandika-igitabo-byamubereye-umuti
Posté par rwandaises.com