Yanditswe Murindabigwi Meilleur
Nubwo byagenze gutya ariko Perezida avuga ko ibibazo Abanyarwanda bagize babigize ibyabo, bityo n’ibisubizo bikaba bigomba kuva muri bo kandi byose bigashingira ku kwiha agaciro. Ati “Iyo wiyubashye ukubaha n’abandi, n’abandi barakubaha, iyo wiyandaritse uba wiyimye agaciro nta wundi ukaguha”.
Miliyoni yavuye mu bukene mu myaka 6
Perezida Kagame yashimangiye ko kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2011 abagera kuri miliyoni bavuye mu bukene, kandi ubu bakaba babihamya, ibi byose ngo imvano ni agaciro Abanyarwanda bihaye.
Guhanga umurimo
Nubwo Leta izakomeza gushyira ingufu mu burezi, Perezida Kagame ashimangira ko urubyiruko rugomba kugira intumbero yo kwiga, ariko kandi nyuma yo kwiga ntibatumberere gushaka akazi, ahubwo bakwiye guharanira guhanga umurimo. Yagize ati “Rubyiruko dukore uko dushoboye kugirango mubone uko mwiga, mujye mwiga mutekereza guhanga umurimo kurusha kugenda ugira uwo wishyuza ko agomba kuguha umurimo. Niko bikwiriye kumera mu mitekerereze”.
Guhanga umurimo kandi ngo bihera mu mitekerereze mu kwiga ndetse no gushaka ubushobozi, mugIhe ufite ibyo, n’amafaranga nayo agera aho akaboneka iyo abantu bashyize ingufu mu kuyashaka.
- Inzu mberabyombi Troxy yizihirijwemo Rwanda Day yari yakubise yuzuye
Imfashanyo
“Ku Isi nta gihugu, nta bantu bafite icyo babagomba, nta bafite icyo babagomba, (…). Imfashanyo, ariko ubundi iyo neza bagira yo kuyiduha ituruka he ? Iva kuki ? Ibihugu bizajya bihora bivana imisoro mu baturage babyo, bakagomba kuvanaho umugabane bagomba guha u Rwanda n’abandi Banyafurika, ndetse byaba bitabonetse tukarakara tugatongana ngo imfashanyo kuki itaje ? Wayikoreye iki se ? Wakoze iki ? Kuki umuturage w’ikindi gihugu agomba gutunga Abanyarwanda ariko ? Ni ukubera iki ? » Ibi ni ibyibazwa na Perezida Kagame.
Yibukije abari aho ko nta muntu ufite umwenda wo gutunga Abanyarwanda, kandi ngo iyo ibitekerezo bihindutse umuntu abasha kwibeshaho. Yanenze bimwe mu bihugu bitanga imfashamyo bidashyigikira gahunda y’ibihugu yo kwikura mu bukene ngo bibashe kubaho bidategereje imfashanyo. Yagize ati “Umuntu arakubwira ati rwose warakoze narakuvunnye cyane ariko ndashaka gukora ku buryo nakugabanyiriza guhora umpetse ku mugongo nkubereye umuzigo, akavuga ngo komeza umbere umuzigo ?(…)”.
Kagame avuga ko umubyeyi uhora ushaka guheka umwana wakuze haba harimo ikibazo, gishibora kuba gituruka ku mubyeyi ushaka guhora yonsa uwakuze aho kumucutsa, cyangwa se umwana ukomeza gushaka guhekwa no konka. Ariko kandi ngo Abanyarwanda n’Abanyafurika ntibagombye kubaho bafite ubwenge, n’amaboko bakagira umutungo kurusha bose, gusa kubera imitekerereze na politiki mbi umutungo ngo ukiza abandi bantu batari Abanyafurika bakarengaho bakagaruka kubatunga, ndetse bakabakubitira kubatunga cyangwa se bakabatungira kubakubita.
Guterwa amagi
Perezida Kagame yanenze bamwe bari baje mu myigaragambyo yibaza impamvu bamuteraga amagi, kandi nabo bayakeneye bakaba bari bakwiye kuba bayarya.
Ikindi kandi ni uko aba bari mu myigarambyo ngo byabagora gusobanukirwa icyo bakora ndetse n’uburyo bageze mu Bwongereza. Ibibazo bya Congo byabazwaga Perezida Kagame bakaba batari bakwiye kubibariza mu Bwongereza, ahubwo babimubariza muri Congo, cyane ko aribo bakwiye gukemura ibibazo byabo.
Asoza ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bazi ibibazo byabo kandi bagomba kubigira ibyabo, bakaba bazakomeza gukora cyane kugirango ibibazo bibashe gukemuka. Yagize ati “Akimuhana kaza imvura ihise”.
Nyuma y’iri jambo hakurikiyeho umwanya wo kubaza ibibazo, ndetse no gutanga ibitekerezo, ahagaragaye abanyafurika baturuka mu bihugu bitandukanye birimo Mali, Guinea, Senegal, Nigeria no mu bindi bihugu by’Afurika, bamwe muri bo bagiye bafata ijambo bagaragaza ko u Rwanda rukwiye kubera icyitegererezo ibihugu bakomokamo.
Umwe muri izi nshuti z’u Rwanda yabajije Perezida Kagame icyo u Rwanda ruri gukora cyangwa ruzakora kugirango rutazahinduka nka Zimbabwe na Mali, byombi byigeze kuba intangarugero ku mugabane w’Afurika ariko nyuma bikaza kuyoborwa nabi, amusubiza ko igisubizo kuri iki kibazo gifitwe ahanini n’Abanyarwanda ubwabo, yaba ari abari mu gihugu ndetse n’abari hanze yacyo kuko bafite inshingano zo gukomeza umurongo iguhugu kirimo.
Ni ku nshuro ya kane umunsi nyarwanda wizihijwe nyuma ya Chicago na Paris muri 2011 ndetse na Boston muri 2012, kuri iyi nshuro akaba ari London yari itahiwe, aho yitabiriwe n’abantu barenga 3000, ndetse abandi barenga 300 bahera hanze y’umuryango kuko inzu mberabyombi yari yuzuye.
Abitabiriye Rwanda Day, benshi muri bo bagize ubwitange budasanzwe kuko baturutse kure, barimo abavuye mu Bubiligi n’imodoka bagaca mu Bufaransa, bagahinguka mu Bwongereza baciye munsi y’inyanja, harimo abateze indege zibakura hirya no hino mu bindi bihugu by’u Burayi nka Suede, Norvege, Suisse n’ahandi, Hari kandi n’abaturutse muri Canada n’Amerika,u Rwanda, ku buryo Umukuru w’Igihugu yabibashimiye.
Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda i London
Amafoto : Urugwiro Village
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/londres-perezida-kagame-yahaye
Posté par rwandaises.com