Yanditswe  na Rene Anthere Rwanyanda

Abanyarwanda baba muri Diaspora mu Bubiligi, bafatanije na Karirima Aimable Ngarambe barategura igitaramo cyo kerekana ko ko uretse amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, hari byinshi u Rwanda rumaze kugeraho bikaba n’umwanya wo kugaragariza abana bavukiye mu mahanga bimwe mu bigize umuco nyarwanda.
IGIHE twagiranye ikiganiro kigufi n’umwe mu bategura icyo gitaramo Karirima Aimable Ngarambe, umunyamakuru usanzwe amenyerewe mu birebana n’umuco by’umwihariko ahagarariye IGIHE ku mu Bubiligi.
IGIHE : Iki gitaramo mutegura kigamije iki ?Karirima : Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rw’ubusabane hagati y’Abanyarwanda ndetse n’Inshuti zabo, hagamijwe kwerekana ko u Rwanda, uretse amateka mabi yaruranze mu bihe byashize, bafite n’umuco mwiza ubaranga kuva kera ; bikaba n’uburyo bwo gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda ruvukira cyangwa rukurira mu mahanga, ko bafite aho bava. Ko n’ababyeyi babo bafite igihugu n’umuco bibaranga. « Utazi ahava ntamenya aho ajya. »IGIHE : Igitaramo uragitegura wenyine ?Karirima : Iki gitaramo kirategurwa na Karirima Ngarambe Aimable, ukora akazi mu rurimi rw’igifaransa bita « Animateur Socio-culturel » muri « Fédération Wallonie-Bruxelles » nkaba n’Umunyamakuru uhagarariye IGIHE mu Bubiligi. Iki gitaramo kandi ndagitegura ku butafatanye n’abahanzi « Muyango n’Imitari » bazwi cyane na Diaspora Nyarwnda hano mu Burayi ndetse no mu Rwanda, bakaba bamwe mu bahanzi bateje imbere umuco nyarwanda bakanawukundisha urubyiruko rwavukiye mu mahanga aho bashinze amatorero yigishirizwamo byinshi bijyanye n’umuco nyarwanda.

Mu bandi bahanzi batwemereye kwizihiza uwo mugoroba, harimo itorero Irebero rigizwe n’abahanzi batandukanye b’abahanga mu mihamirizo n’imbyino za kinyarwanda, hatumiwe kandi n’umuhanzi uzwi ku izina rya Doudou Inkindi, akaba ari umuhungu wa Muyango, umaze kumenyekana mu rwego rw’abanyamuziki babigize umwuga mu Bubiligi. Hakaba hateganyijwe n’utundi duhisho dutunguranye.

IGIHE : Kizabera he kandi ryari ?

Karirima : Iki gitaramo kizabera mu nzu ndangamuco yitwa « Théâtre de Poche de Bruxelles » iherereye mu gace n’umuhanda bita 1A-Chemin du gymnase -1000 Bruxelles. Iyi nzu ingenera rimwe mu mwaka iyo bishobotse umwanya wo kwereka Ababiligi umuco Nyarwanda mu rwego rw’akazi kanjye nka “Animateur Socio-Culturel”.

IGIHE : Ni ubuhe butumwa nyamukuru buzatangirwa muri icyo gitaramo ?

Karirima : Ubutumwa bw’ibanze ni ukwerekana ko isura y’amateka n’umuco by’u Rwanda nyarwo atari gusa amateka mabi yatugejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi,.

Muri iki gitaramo kandi twatumiye n’ Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Masozera Robert azaza kwifatanya natwe. Turamushimira inkunga ahora atera ibikorwa by’Abahanzi mu Bubiligi.

IGIHE : Ese kwinjira bisaba iki ?

Karirima : Kwinjira bisaba ko uzaza gutaramana n’abo bahanzi yakwitwaza amayero 15, mu rwego rwo gufatanya kwishyura ibikoresho bizakenerwa uwo munsi, kuko nta yindi nkunga iteganyijwe twahawe.

Uwashaka ibindi bisobanuro birambuye byerekeranye n’iki gitaramo yabaza kuri Telefone : +32 484 90 40 75 cyangwa kuri +32 484 40 36 22.

 

Karirima Aimable Ngarambe n’abahanzi Muyango n’Imitari bategura igitaramo
Posté par rwandaises.com