Abanyarwanda baturutse hirya no hino ku mugabane w’i Burayi bakajya gushyigikira Perezida Paul Kagame mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Bwongereza, batangaje ko yabahaye ubutumwa bukomeye, bubayobora gukomeza guharanira abo bari bo.

Perezida Kagame wari mu Bwongereza mu yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku ishoramari muri Afurika, yakiriwe n’abamwereka ko bamushyigikiye baturutse mu Buholandi, u Bubiligi, u Bufaransa n’ahandi.

Aba Banyarwanda babashije kwibonanira na Perezida Kagame, abaganiriye na IGIHE bavuze ko batashye bahawe impanuro zikomeye.

Jean Marie Kananura, Umuhuzabikorwa w’itsinda ry’abavuye mu Bubiligi, yabwiye IGIHE ko bashimishijwe cyane n’igikorwa bakoze cyane cyane ko bagize umwanya uhagije wo kuganira na Perezida Paul Kagame no kumwereka imbonankubone ko bamukunze, kandi bamushyigikiye bitari gusa ko ayobora u Rwanda, ahubwo ko ahesha Umunyarwanda n’u Rwanda agaciro katagereranywa.
.
Yagize ati “Icyo kiganiro cyatwongereye imbaraga zo gukomeza gukora ngo twiteze imbere tudategereje uzabidukorera, kuko kurindira uzakugirira impuhwe bivuna cyane, kandi izo mpuhwe nazo ziba zifite ibindi zigamije nk’uko Perezida Paul Kagame yabitubwiye.”

Safari Emmanuel, Uyobora ishyirahamwe ry’Abanyarwanda bo mu Buholandi, we yavuze ko rwose bashimishijwe n’uko gahunda yo gushyigikira Perezida Kagame bafatanyije ari benshi baturutse impande zose z’u Burayi, byerekana ko abashaka kurwanya ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho n’imiyoborere myiza iruranga ntaho bashobora kumenera.

Safari yagize ati “Ubu twe duhagarariye abari mu Rwanda benshi cyane, ariko ni ubwo turi mu mahanga biragaragara ko duhagaze neza kandi tuzi icyo dushaka naho tugana , bikaba aribyo dushyira imbere tuza gushyigikira Umukuru w’igihugu cyacu cy’ u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.”

Abari bagiye kwakira Perezida Kagame mu Bwongereza, bamwe bari bateze za bisi, indege, abandi baza n’imodoka zabo bwite.

JPEG - 70.9 kb
I London: Abanyarwanda bari bitwaje ibyapa byereka Perezida Kagame ko bamushyigikiye

 

 

 

 

karirima@igihe.com

Yanditswe na Karirima A.Ngarambe

Posté par rwandaises.com