Published  by   ·

President Kagame ngo ategrejwe cyane mu nama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa CommonWealth (CHOGM) izaterana mu kwezi gutaha i Perth muri Australia.

Paul Kagame yakirwa na Queen Elizabeth mu 2010/ Photo zimbio.com

Paul Kagame yakirwa na Queen Elizabeth mu 2010/ Photo zimbio.com

President Kagame, kimwe n’abandi bayobozi b’ibihugu bigize muri CommonWealth, ndetse na Ministre w’intebe w’Ubwongereza David Cameron, ngo ntibaratangaza niba bazitabira, nyamara igihe cyo kwemeza ko bazahagera ngo babategurire (Reservations) cyarangiye muri week end ishize.

Commonwealth Head Of Government Meeting (CHOGM) iba buri myaka ibiri, kuva mu 1971. Inama yabaye mu mwaka wa 2009 i Port of Spain muri Trinidad na Tobago, niho hemerejwe ko u Rwanda ruba umunyamuryango wa 54 wa Commonwealth.

Muri iyi nama ya 2011 ngo hategerejwe cyane umukuru w’igihugu Paul Kagame, uzahabwa umwanya mu kuvuga ku gihugu ayoboye nk’umunyamuryango mushya.

u Rwanda ngo rwemewe kwinjira muri Commonwealth hashingiwe kuri raporo yatanzwe n’inzobere zoherejwe n’uyu muryango mu Rwanda mu 2007, ngo zirebe niba u Rwanda koko rwujuje ibisabwa n’uyu muryango uhuza ibihugu byahoze bikolonizwa n’Ubwongereza n’ibindi bivuga urwo rurimi.

u Rwanda ruyobowe na President Paul Kagame, uyu muryango ngo usanga rwarageze kuri byinshi, birimo kuzamuka ku buryo bugaragara kw’imibereho myiza  y’abaturage, nubwo ngo hakiri intambwe yo guterwa, ubushake mu kuzamura ubukungu, n’ibindi

Muri iyi nama nkuko tubikesha ikinyamakuru thewest Australia, President Kagame, umuyobozi ngo ukunzwe na rubanda, ategerejwe guhabwa ikaze na bagenzi be muri iyi nama, aho umushyitsi mukuru aba ari Umwamikazi w’Ubwongereza Queen Elizabeth. Ku myaka 85, uyu mukecuru ngo rwaba ari rwo ruzinduko rwanyuma azaba agiriye muri Australia.

President Kagame nawe akunda abo ayobora

President Kagame nawe akunda abo ayobora

Abakuru b’ibihugu benshi ngo bemeza ko bazahagera habura iminsi mike ngo inama ibe, ba President Goodluck Jonathan, Armando Guebuza wa Mozambique, Hifikepunye Pohamba wa Namibia, Jakaya Kikwete wa Tanzania, Kamia Persad-Bissessar Ministre w’intebe wa Trinidad na Tobago aba ni abamaze kwemeza ko bazahagera ku matariki asabwa yo kubategurira.

Naho abandi  nka Rupiah Banda wa Zambia, ari kwitegura amatora muri uku kwezi, Ministre w’intebe w’Ubuhinde  Manmohan Singh , umwe mu bayobozi bakomeye baba bahari, we yatunguye benshi mu kwezi gushize atangaza ko atazaboneka muri iyi nama, nubwo izabanje i Kampala (2007) no muri Trinidad na Tobago 2009 zo yazitabiriye.

CHOMG ni inama imwe mu zikomeye cyane kuri iyi si, abakuru b’ibihugu 53, ubusanzwe, na 54 ubu kubera kwinjira k’u Rwanda baba batumiwe. Ngo niyo nama ihuza abanyapolitiki bakomeye Australia izaba yakiriye mu mateka yayo.

Jean Paul Gashumba
UMUSEKE.COM

http://umuseke.com/2011/09/05/president-kagame-ategerejwe-cyane-mu-nama-ya-chogm-muri-australia/

Posté par rwandanews