Babinyujije ku murongo wo gutangiraho ibitekerezo washyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ( #Mubisige2014), bamwe mu Banyarwanda bagaragaje ibyo banenga badashaka ko byazongera kugaragara mu 2015.

Banenze ko inama nyinshi z’abakozi ba Leta zijyanwa i Rubavu aho kubera i Kigali, aho usanga akarere runaka kavuye ibunaka kakajya gukorera umwiherero i Rubavu byagaragajwe nk’ikibazo.

Banenze kandi abayobozi basura abaturage ntibumve ubutumwa babageneye kubera kuvanga indimi, gusuzugura abandi no kutubahiriza igihe.

 

Abayobozi biriza abaturage ku zuba bababwira ibyo batumva mu ndimi z’amahanga nabo banenzwe

Ahereye kuri ibyo bitekerezo byanyujijwe kuti Twitter, umwe mu baganiriye na IGIHE yavuze ko we abona abo bakozi bajya gukorera inama mu mujyi wa Rubavu baba bashaka kubona agatubutse ku mafaranga y’urugendo bandikirwa ku munsi(Frais de mission).

Yatanze urugero ko ugiye I Rubavu akaharara ijoro rimwe ahabwa amafaranga y’ubutumwa asaga ibihumbi 47, mu gihe mu tundi turere ari ibihumbi 25.

Yagize ati “ Ni imisoro y’Abanyarwanda ikoreshwa kuko si amafaranga avanwa ku mishahara y’abo bakozi ubwabo.”
Kuvanga indimi nabyo byagaragajwe nk’ikibazo gikomeye n’ikosa bamwe mu bayobozi bakunze gukora abaturage ntihagire ubutumwa bumva kuri gahunda za leta kandi biriwe bateze amatwi.

Abanenze bavuga ko itangazamakuru usanga ariryo rigira uruhare runini mu gusemurira aba baturage indimi z’amahanga, abo bayobozi baba bavugiye mu nama abaturage ntibagire icyo batoramo.

Bati “ Ugasanga umuyobozi muri Minisiteri agiye gutanga ubutumwa mu gace k’icyaro agakoresha imvugo y’icyongereza, igifaransa abivanga ntiwumve, abaturage bagakenera kubyumva kuri radiyo kandi uwabazaniye ubutumwa yari abari hafi.”
Umunyamakuru umwe kuri uru rubuga rwa Twitter yatanze urugero rw’imvugo y’umuyobozi.

Ati “Abayobozi bavangavanga indimi ngo Strategies twaputinze in place mu guhashya poverty zimaze gutanga results ziri promising”

Iki kibazo cyanagarutsweho cyane n’aba banyamakuru n’abayobozi batandukanye bahuriye ku rubuga rwa Twitter.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Nzabamwita Joseph nawe yagaragaje iki kibazo.

Ati “ Banyakubahwa muvuga icyongereza mwasuye umudugudu, uti “turi kubistudiyinga, mwige kuba selfrilayanti, Agicwali.Rwoose…”

Nkuranga Alphonse wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Inama y’ Igihugu y’ Urubyiruko yagarutse ku bwicanyi mu miryango n’ibindi byinshi.”

Ati “Gukubita, guhohotera, kwica abo mwashakanye cyangwa abana, Abantu bihisha mu ngo ntibakore Umuganda, saa tanu zagera bakiruka bajya cyangwa bakingura utubari.Ubunebwe, guhera mu buriri, kudakora siporo, gusinda, kwangiza ubuzima bwacu, mubisige mu mwaka wa 2014.”

Hagawe abadatanga serivisi nziza ntibatakirane urugwiro ababagana n’abakira neza abanyamahanga ariko bagasuzugura abenegihugu.

Abakozi batekinika raporo ntibatange amakuru nyayo. Abayobozi badakora inshingano zabo bakikubita agashyi bamenye ko Perezida azabasura.

Hanenzwe abasanga abandi ku murongo bakabacaho n’agasuzuguro kandi nabo bakeneye serivisi ziba zabajyanye. Kimwe n’abacibwaho ntibagaragaze ikibazo.

Abatwerereza usanga bishyuza intwererano z’ubukwe bisa n’ideni n’ibindi.

Itangazamakuru ryakebuwe kuterekana isura y’ukekwaho icyaha runaka kuri Televiziyo mu gihe kitaramuhama imbere y’amategeko.

Abantu bazenguruka Kigali bamanika ibyapa ku nkuta n’amapoto ngo bafite igiterane, ibirori n’ibindi byarangira ntibabimanurwe.

Abamotari batwara abantu badafite isuku ihagije umugenzi yaba yicaye inyuma ye akagomba gufunga amazuru kubera umwanda.

Bagaye ubuhehesi, indaya, ba sugar mummy na daddy, kugurisha abana b’u Rwanda (human trafficking). Kudasura abarwayi ngo babiteho bakaboneka ari benshi mu kubashyingura.

Hakeburwa abakozi ba Leta basa n’aho bagezeyo, bagahombya leta n’imisoro y’abaturage.

Abantu bashaka indonke z’ubusa bakoreshe ikoranabuhanga (hackers) nabo basabwe kubisiga mu mwaka wa 2014.

Biciye kuri uyu murongo hagiye hatangwa ibitekerezo bitandukanye, biganisha mu kubaka igihugu. Nkuko byitwa ngo ni uko ibyagawe byose byasigara mu mwaka wa 2014, umwaka uje ugatangirana n’ibyiza bigamije kubaka igihugu kibereye bose.

deus@igihe.com

Yanditswe kuya 31-12-2014 – na Deus Ntakirutimana

Posté par rwandaises.com