Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije Abanyarwanda ingingo zizabafasha kugera ku ntego biyemeje muri uyu Umwaka Mushya wa 2015, abifuriza ubuzima burambye n’umutekano.Mu ijambo rye atangiza umwaka wa 2015, Perezida Kagame kandi yifurije Abanyarwanda kurushaho gutera imbere no guha u Rwanda isura nziza kurushaho, bakubaka igihugu n’ubuzima bibabereye.Avuga ku iterambere ry’u Rwanda, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibyo Abanyarwanda bagezeho babishobojwe n’ubwitange bwa buri wese mu kubaka ubukungu burambye, imiyoborere myiza, umutekano, hamwe no kubaka icyizere mu Banyarwanda.

Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko ibyo bashaka kugeraho byose bazabishobora, ariko bikabasaba kuzirikana ibintu bitatu by’ingenzi:

• Kudatinya cyangwa guhunga impinduka za ngombwa kabone n’iyo byaba bisa n’ibikomeye.

• Buri wese agomba guhora aharanira kugera ku ntego yihaye mu mikorere n’ubuzima bye bya buri munsi, kuko gushikama no gukorana umurava bitanga umusaruro mwiza.

• Kwirinda kuba nyamwigendaho, bagafatanya n’abo bahuje intego, kandi bagahuza imbaraga umwe yita ku wundi.

Perezida Kagame yagize ati « U Rwanda rwateye intambwe igaragara ariko haracyari byinshi bikenewe gukorwa, reka rero dukoreshe neza igihe cyacu ndetse dufashe n’abandi gukoresha icyabo neza duharanira kurinda ibyo twagezeho ndetse tunakomeza guhindura isura y’u Rwanda ngo ibe nziza kurushaho. »

Umukuru w’Agihugu asoza ubutumwa bwe bugufi ni bwo yifurije Abanyarwanda n’Abaturarwanda ubuzima burambye, n’umutekano mu miryango yabo muri uyu mwaka mushya wa 2015.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

williams@igihe.com
Yanditswe kuya 1-01-2015 na NTWALI John Williams

Posté par rwandaises.com