Amb. Robert Masozera Uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Luxembourg na Chypre, yageneye Abanyarwanda n’inshuti zabo mu mahanga ubutumwa bubafasha gutangira umwaka ari ingirakamaro, aho yabasabye kwirinda kuba ingwate z’ababashuka muri uyu mwaka wa 2015.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Nshimishijwe cyane no kwifuriza Abanyarwanda baba kandi bakorera cyangwa biga mu Bubiligi, Luxembourg na Chypre, umwaka mushya muhire wa 2015 kandi ngira ngo mbashimire uburyo bitwaye muri rusange mu mwaka wa 2014, aho bigaragara ko bagaragaje kuba ba Ambasaderi beza b’u Rwanda, biha kandi bihesha agaciro mu bikorwa bitandukanye kandi bafatanyije n’Inshuti z’ u Rwanda, munyemerere rwose mbite « Indashyikirwa ».

By’umwihariko Amb. Masozera yashimiye ubufatanye Abanyarwanda bo mu Bubiligi bagirana n’ Ambasade yabo mu kwamamaza isura nziza y’u Rwanda, kuko uko gutahiriza umugozi umwe byatumye abayobozi n’abaturage b’Ababiligi, bahindura imyumvire bari bafite ku Rwanda.

Abenshi usanga batangiye kugera ku rwego rw’imyumvire rwiza ku Rwanda aho banemera ko rufite aho rwigejeje ku buryo bugaragarira buri wese ubu, bitandukanye n’uko barubonaga mu myaka 20 ishize.

 

Amb. Masozera Robert

Yagize ati « Kubera ko hano mu Bubiligi tubizi neza ko haba n’ Abanyarwanda bamwe na bamwe bagaragaza kutishimira ubuyobozi n’imiyoborere y’u Rwanda rw’uyu munsi, ubutumwa nabaha ni uko uyu mwaka turangije wa 2014 urahagije kugira ngo ugaragarize buri wese ko, abiyita Abanyapolitiki barwanya Leta y’u Rwanda bakorera hanze, nta ntumbero yindi bafite, usibye kwireba no kwikunda bo ubwabo bonyine, bagashimishwa no guteza amacakubiri mu bo baba bagize abayoboke babo bababeshya. »

« […]Nkurikije za bombori bombori zabaye zaranze ayo mashyaka akorera hanze, mboneyeho kubwira Abanyarwanda baba hano Bubiligi bakomeje kujya biringira ko abayobora ayo mashyaka ya politiki baba hanze hari impinduka bifuza bazabagezaho, ko bibeshya ari ukubayobya no gushaka kubafataho ubugwate buhoraho. »

Yagaragaje ko ari ngombwa ko Abanyarwanda bamenya gusesengura uko ibimenyetso bigaragazwa n’ibihe bigenda bisimburana bibigaragaza. Bakareka guhera mu bugwate bw’ayo mashyaka avugiriza induru ikantarange adashobora kugira igikorwa cy’iterambere ageza kuri bo.

Ati « Natangariza ababeshywa n’ayo mashyaka ko bashingiye ku byabaye muri 2014 ndetse na mbere yaho, bari bakwiye kubona ko 2015 ari igihe cyo kugaruka mu murongo muzima wo kubakana igihugu n’abandi Banyarwanda bari mu gihugu cyangwa bari mu mahanga bamaze kugera kure mu gufatanya n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu iterambere. »

karirima@igihe.com
Yanditswe  na Karirima A. Ngarambe

Posté par rwandaises.com