Prof. Egide Karuranga yanavuze ko abagize komite icyuye igihe bibanze cyane ku guha umwanya abanyamuryango aho bishoboka hose, anavuga ko, mu myaka mike imaze, abagize Diaspora nyarwanda muri Canada, hari byinshi bagiye bafatanya na Diaspora ya USA bikaba byaratanze umusaruro ushimishije, nko gutegura no kwitabira « Rwanda Days », n’ibikorwa bitandukanye byo « Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ».
Bafatanije kandi na Rwanda Global Diaspora Network muri gahunda nyinshi na zo zagize akamaro.
Prof. Karurangayongeyeho ati “Ibi byose turizera ko Komite nshya twitoreye, izakomereza aho twari tugeze ndetse ikanarushaho, mu rwego rwo gukomeza gushyira hamwe no gukomeza gusangira ubumenyi no guhanahana amakuru y’iterambere ry’aho batuye nay’imbere mu Rwanda. Diaspora yubakwa n’ubushake bwa buri muntu uyirimo.”
Aya matora yitabiriwe n’abahagarariye abanyarwanda mu Ntara zitandukanye zigize icyo gihugu, ari na bo bitoyemo ababayobora ku rwego rw’igihugu.
Abatowe ni:
Theophile Rwigimba (Umuyobozi mukuru),
John Kijuli (Umuyobozi wungirije),
John Ruhinda (Umunyamabanga mukuru),
Christine Mukamana (Ushinzwe Imari n’Igenamigambi),
Liliane Gasake (Ushinzwe Uburinganire n’umuco),
Melchior Cyusa (Ushinzwe Itangazamakuru n’itumanaho),
Imanzi Kayitare (Ushinzwe urubyiruko, Imikino n’imyidagaduro),
Kinyatta Medi (Ushinzwe isakaza bumenyi).
Tubibutse ko Umuryango w’abanyarwanda baba muri Canada (Diaspora nyarwanda yo muri Canada) imaze imyaka itatu (3) ishinzwe, ikaba ari ku nshuro ya kabiri (2) yitorera abayozi, aho ku watoreye kuri internet yakoresheje igihe kitarenze iminota 3.
karirima@igihe.com
http://www.igihe.com/diaspora/article/abanyarwanda-baba-muri-canada
Posté par rwandaises.com