Abanyarwanda baba muri Canada (Diaspora) bitoyemo abayobozi bashya babahagarariye ku rwego rw’igihugu (Federal), aho Theophile Rwigimba ari we watsinze amatora, asimbura Prof. Egide Karuranga wari wushije ikivi cye.Aya matora yakozwe kuwa 25 Mutarama 2015, yitabirwa n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu, aho mu biro by’uhagarariye u Rwanda muri Canada (office of Rwanda High Commission) hatoreye abantu 12, abandi bangana na 83% bagatorera ku murongo wa internet (Online).Nk’uko Prof. Egide Karuranga wari Perezida wa Diaspora Nyarwanda muri Canada yabitangarije IGIHE.com, igikorwa cy’amatora bakoze ni kimwe mu byari mu ntumbero ya bo nka komite icyuye igihe, kikaba cyari cyo cyo gushingiraho hongerwa umusaruro wa bo.Prof. Karuranga ati “Nk’uko nakunze kubyibutsa hirya no hino, iyi yari intego n’icyitegererezo byo kuzamura umusaruro (productivity) mu byo buri muntu akora, cyane cyane yifashisha ICT (ikoranabuhanga). Kugirango ibi bishoboke, abatora bahawe amahitamo hagati yo gutorera kuri Internet (ONLINE), cyangwa bagakoresha impapuro cyangwa telefoni isanzwe.”

 

Ifoto y’urwibutso y’abayobozi bashya n’abacyuye igihe muri Diaspora ya Canada

Prof. Egide Karuranga yanavuze ko abagize komite icyuye igihe bibanze cyane ku guha umwanya abanyamuryango aho bishoboka hose, anavuga ko, mu myaka mike imaze, abagize Diaspora nyarwanda muri Canada, hari byinshi bagiye bafatanya na Diaspora ya USA bikaba byaratanze umusaruro ushimishije, nko gutegura no kwitabira « Rwanda Days », n’ibikorwa bitandukanye byo « Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ».

Bafatanije kandi na Rwanda Global Diaspora Network muri gahunda nyinshi na zo zagize akamaro.

Prof. Karurangayongeyeho ati “Ibi byose turizera ko Komite nshya twitoreye, izakomereza aho twari tugeze ndetse ikanarushaho, mu rwego rwo gukomeza gushyira hamwe no gukomeza gusangira ubumenyi no guhanahana amakuru y’iterambere ry’aho batuye nay’imbere mu Rwanda. Diaspora yubakwa n’ubushake bwa buri muntu uyirimo.”

Aya matora yitabiriwe n’abahagarariye abanyarwanda mu Ntara zitandukanye zigize icyo gihugu, ari na bo bitoyemo ababayobora ku rwego rw’igihugu.

Abatowe ni:

Theophile Rwigimba (Umuyobozi mukuru),

John Kijuli (Umuyobozi wungirije),

John Ruhinda (Umunyamabanga mukuru),

Christine Mukamana (Ushinzwe Imari n’Igenamigambi),

Liliane Gasake (Ushinzwe Uburinganire n’umuco),

Melchior Cyusa (Ushinzwe Itangazamakuru n’itumanaho),

Imanzi Kayitare (Ushinzwe urubyiruko, Imikino n’imyidagaduro),

Kinyatta Medi (Ushinzwe isakaza bumenyi).

Tubibutse ko Umuryango w’abanyarwanda baba muri Canada (Diaspora nyarwanda yo muri Canada) imaze imyaka itatu (3) ishinzwe, ikaba ari ku nshuro ya kabiri (2) yitorera abayozi, aho ku watoreye kuri internet yakoresheje igihe kitarenze iminota 3.

karirima@igihe.com

http://www.igihe.com/diaspora/article/abanyarwanda-baba-muri-canada

Posté par rwandaises.com