Eddy Vanmechelen Umubiligi uvuka mu majyaruguru y’u B​ubiligi mu mujyi wa Anvers, amaze igihe gito afashe icyemezo cyo gutura mu Rwanda. Aherutse kugirana ikiganiro mu buryo bwimpurirane n’umunyamakuru wa IGIHE, adutangarize ko amaze igihe akurikirana ibibera i Rwanda ariko cyane cyane agakurikirana bya hafi ibikorwa na Perezida Paul Kagame, aho we ubwe yivugira ko asanga Perezida Paul Kagame ari Umumalayika waje ku isi​ bitewe n’ibikorwa ndetse n’ubutwari bimuranga.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yaganiraga na Vanmechelen yaramubajije ati : « Ko ibyo ubimbwira uzi neza ko nkora itangazamakuru, ni ibintu uvuga ukomeje cyangwa urashyenga wiganirira ? » Undi nawe ati : « Si ibyo kuganira, ndavuga ukuri kundimo, kandi nemera. » Yamubajije niba koko yabisubiramo afatwa amajwi, ati : « Cyane rwose nabisubiramo, … »

Mu magambo ye bwiye, Eddy Vanmechelen yabishimangiye agira ati

« Ibyo ngiye kuvuga nanabyanditseho inshuro nyinshi kuri Facebook, nkurikije uko nakurikiranye amateka y’u Rwanda mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga na nyuma yaho, nibwo natangiye gukurikirana bya nyabyo uwo ariwe Perezida Paul Kagame, ariko ntibivuze ko namwegeraga bya hafi…

[…] Nko mu Bubiligi ntabwo baduhaga amakuru nyayo, byatumye jyewe nyishakira byimbitse bigera aho rwose ngera aho mpa icyubahiro gikwiye uyu mugabo Paul Kagame.

Nkuko nabyanditse kenshi kuri Facebook, niba twemera imana tukaba twemera Abamalayika b’Imana baje ku isi, navuga ko Paul Kagame ari Umumaralayika waje ku isi kugirango arokore abenegihugu bose (Tout un peuple)… ibyo mvuga ndabyemera kubera ko urebye amateka uko ameze usanga ari muri bake mu bantu bakomeye bo muri Afurika, bitanga cyane kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, akorera igihugu cye kandi atagamije kwikgwizaho umutungo kubw’inyungu ze wenyine ngo abone abe igitangaza.

Mubonamo umugabo uzi ubwenge, ujijutse kandi wubashywe. Umugabo ucisha make, kuri jye ndongera mbisubiremo ni umumalayika waje hano ku isi, ni igitekerezo cyanjye kandi ibyo mvuga ni ukuri.  »

Nyuma y’iki kiganiro kigufi, Eddy Vanmechelen kandi yatubwiye ko ashimishwa no kuba yarahisemo kuza gutura mu Rwanda aho yifuza gusazira, akaba afite n’imishinga yo kuhakorera. Yagize ati ubu ibikoresho byanjye byose nakoreshaga mu Bubiligi byaba ibyo nakoreshaga mu kazi byaba ibyo nakoreshaga iwanjye mu rugo biri muri kontineri i Anvers, nicaye mbitegereje ngo binsange ino ntangire ubuzima bushya nkuko nabihisemo, ati ndifuza ko ubumenyi bwose naba mfite nazabusangira n’urubyiruko rw’u Rwanda mu bihe biri imbere.

Ikiganiro cyakiriwe na Karirima A. Ngarambe

karirima@igihe.com

Yanditswe kuya 14-01-2015 – na Karirima A. Ngarambe

Posté par rwandaises.com