Nyuma y’ibiganiro-mpaka Abashakashatsi b’impuguke mu mateka Prof. Jean Pièrre Chrétien na Kabanda Marcel bagiriye muri Kaminuza yigenga ya Bruxelles (ULB), ku cyo bise « Ingengabitekerezo ya hamitisme » turabagezaho ibisobanuro bimwe mu byaganiriwe ku nkomoko y’iyo ngengabitekerezo « Hamitique » n’uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Nk’uko Prof. Jean Pièrre Chrétien na Kabanda Marcel babisobanuye mu gitabo banditse no mu biganiro batanze, iki gitekerezo cya « Hamite »/Chamite cyangwa Khamite (ijambo rivugwa ku buryo bunyuranye bitewe n’agace umuntu aherereyemo cyangwa n’ururimi avuga), ngo cyaba ari icya kera cyane mbere y’umwaduko w’abazungu, na mbere y’uko banamenya Afurika y’abirabura n’Akarere ka Afurika y’ibiyaga bigari.

Gituruka ku gitekerezo « Mythe » cyo muri Bibiliya, mu isezerano rya kera, aho kivuga ko abantu bose batuye ku isi babyawe na Noé (Nowa), umwe Imana yarokoreye mu « nkuge »(ubwato) igihe yatezaga umwuzure ukarimbura abantu n’inyamaswa byari bituye isi icyo gihe.

 

Déo Mazina, Pr Jean-Pierre CHRETIEN, Dr Marcel KABANDA na Professeur Jean-Philippe SCHREIBER uheruka iburyo

Aba HAMITES bakaba bakomoka ku muhungu wa Noé witwaga Ham (cyangwa Cham, cyangwa se Kham) waje kubyara Koush, Misraïm , Put na Kanaan umusekuruza w’abanya Kanani (Canaan). Ngo Cham yaba yaravukanaga na Sem ubyara aba Semites (Juifs), na Japhet ubyara aba Japhetites.

Mu biganiro-mpaka abashakashatsi b’impuguke mu mateka Prof. Jean Pièrre Chrétien na Kabanda Marcel bakomeza bagira bati “Icyo gitekerezo gikomeza kivuga ko uyu muhungu Ham ngo yaba yarabonye ubwambure bwa se wari wanyoye agasinda, maze akihutira kubibwira abavandimwe be hanze, ariko bo bakihuta bakamwambika igishura, bareba hirya ngo batabona ubwambure bwe.”

Icyakurikiyeho ni uko Noé yaba yaravumye Ham akamuca, akongeraho ko amuraze, we n’abamukomokaho bose, kuzahora ari abacakara b’abavandimwe babo.

Igitekerezo kigakomeza kivuga ko yaba ari we wabyaye Abanyafurika, bikaba ari yo mpamvu birabura (kuko bavumwe), bakaba abakene n’ abacakara.

Ibi ngo bikaba ari byo byatumye abazungu baza kubakoroniza no kubigisha ijambo ry’Imana kugirango babavure uwo muvumo.

 

Dr Karekezi Nzayinambaho atanga ikiganiro cyo gufungura ibiganiro

Aba bashakashatsi bakaba batangara kuko mu gihe Bibiliya yandikwaga, aba bazungu ntibari bazi ko abirabura babaho nta n’imibereho yabo mu byukuri ngo bari bazi.

Mu gihe abakerarugendo bambere (les premiers explorateurs) nka David Livingston, Stanley, John Hanning Speke, Oscar Bauman, Von Götzen n’abandi bageraga muri Afurika yo hagati, bagenda bakurikira Nil bashakaga aho itangirira, ndetse n’abihaye Imana bagakurikiraho, baje kwemeza ko basanze Abirabura b’Abanyafurika atari bamwe ahubwo barimo ibice bibiri.

Ni bwo bemezaga y’uko harimo ubwoko busa neza kurusha abundi, haba ku nzobe, isuku, izuru, iminwa, uruhanga n’ibindi, ubwo bwoko bukaba ngo buzi ubwenge kurusha ubundi, kandi bufite imiyoborere na gahunda nk’ iy’ iwabo mu bihugu byateye imbere.

Bivuga ko atari abirabura nk’abandi, ahubwo ko ari ba « Faux Nègres », mu gihe hari abandi basanze bo ari abirabura buzuye (Vrais Nègres) ari bo bitaga aba BANTOU.

 

Amb. Robert Masozera na we yakurikiye Ikiganiro kandi yanatanze ibitekerezo by’ingirakamaro

Ni bwo ngo bahise bemeza ko bavumbuye aba Hamites nyabo, kandi ko bafite icyo bahuriraho n’ubwoko busumba ubundi (race supérieure) ari bwo aba « Aryens » aba »Caucasiens »), nka bumwe abadage barwaniriraga mu gihe cya Hitler. Ngo bakaba barasanze ari bo bafite ibimenyetso byinshi basangiye n’aba Hamites, ikaba ari na yo nkomoko yabo, gusa ngo baba barageze muri ibyo bihugu bagahindura imibereho, bakabaho nk’abo bahasanze.

Iyi nkuru yamamaye kubera umugabo witwa Arthur de Gobineau, ngo yari ije gukosora iyavugaga ku muvumo w’abirabura, yemeza ko Cham atari ikivume, ahubwo ari umuvandimwe wabo (umuzungu) waje gutura muri Afurika, maze amaraso y’abamukomokaho akivanga n’abo ahasanze bakirabura, ariko bakagumana ubwiza, ubwenge n’ubuhanga bw’aho bakomoka, bakaba ari na bo ngo bazanye iterambere n’ubuhanga bwose bwabaga muri Afurika.

Bagasobanura ko aboba Hamites bashobora kuba barageze muri Afurika yo hagati mu myaka nk’ibihumbi 500 ishize baturutse muri za Abyssinia, baherekejwe n’amatungo yabo, bakigarurira ako karere, bagahindura abacakara abo bahasanze b’abahinzi.

Abo ba Hamites bakaba ari : Abatutsi, Abahima, aba Masaï, aba Galla, aba Nkole, aba Peuls, n’abandi…

 

Abitabiriye ibiganioro banabonye umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye

Aha hakaba ari ho batangiye gucamo Abanyafurika ibice bibiri bitandukanye, aba HAmite (Nilotiques), n’aba Bantou, banemezaga ko baba baraje mu Rwanda baturutse za Tchad na Cameroun. Aha hakaba ari na ho bavuga ko hatangirira icyo bise “Ingengabitekerezo ya Hamitisme”.

Ibi bivugwa haruguru kandi ku ba Hamites ngo bikaba byaranagaragaye cyane nko mu Rwanda, mu gihe cy’umwami Rwabugiri basanze ku ngoma, afite ubuyobozi butajegajega bikabagora kumugeraho, kuko yabarwanyije akanatsinda abacuruzaga abacakara ntibabashe kugera mu Rwanda, byongera no kubagaragarira mu gihe bakirwaga i Bwami kwa Musinga.

Ibyo byatumye abo bakoroni biyemeza gushyira hejuru ubwo bwoko bise “ubusumba ubundi (race supérieure)”, banabigenderaho kugirango babone uko bakoloniza ibyo bihugu, bigarurire imitungo yabyo, banahindura abaturage Abagaturika.

Abenshi muri aba ngo baba baraguye muri uwo mutego, bishimira uburyo bagizwe ubwoko busumba ubundi, ntibamenye ko bwari uburyo bwo kubacamo ibice ngo babone uko bisahurira umutungo kamere.

Ntibyatinze kandi, nko mu Rwanda, kubera ko basanze kubayobora bitazaborohera, bahitamo kuba ari bo bategekesha (administration indirect), bakabakorera akazi ko kuyobora no guhana abakosheje.

Bashinze amashuri yigwagamo n’abana b’abayobozi gusa kandi bategurirwa kuyobora (abayobozi hafi ya bose bari Abatutsi), ayo mashuri bayaha n’amazina yerekana ko basumba abandi nka Collège d’Astrida yitwaga « INDATWA ».

 

Ntibyatinze ariko na none batangira kubagiraho urwikekwe, cyane cyane mu gihe hari hatangiye inkubiri yo gusaba ubwigenge. Ibi bikagaragazwa n’amagambo yagiye avugwa n’abakoroni bayoboraga nka Jean Paul Harroy, kimwe n’abihaye Imana nka Mgr Hirtz na Mgr Class.

Aha hakaba ari ho batangiye kugerageza kumvisha Abahutu ko Abatutsi ari agatsiko k’abavantara, baje mu Rwanda baturutse muri Abisiniya, bakabatwara igihugu cyabo, bakabahindura abacakara, bakaba bagomba kubigaranzura, bakabasubiza iwabo cyangwa bakabatsemba, kuko basangaga bidashoboka kugera ku butegetsi na bo bagihari.

Ibi bikaba ari byo byakomeje bikageza ku cyiswe « Révolution Sociale » yo mu 1959, ari na yo aba bashakashatsi bafata nk’intangiriro y’Ingengabitekerezo yatumye jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishoboka, ikaba inakomeje kugira ingaruka zitari nke ku Karere k’ibiyaga bigari.

Aba bashakashatsi ariko bavuze ko bo badatanga ibisubizo ahubwo bibaza ibibazo kugirango biganirweho mu rwego rwo kumenyekanisha amateka.

 

Prof Jean Pierre Chretsien yanongeyeho ko atakwihandagaza kubera ubu bushakashatsi bw’aya mateka ngo abwire umuntu wakorewe jenoside yakorewe Abatutsi ko ukuri guherereye aha kandi amateka mabi yakorewe, afite ukundi ayabona mu bushishozi bwe n’umuco we, bitewe nakababaro n’ubugome ndengakamere yabonye mu rwango rukomeye yagiriwe.

Mu gusoza Déo Mazina wayoboraga ibyo biganiro mpaka yerekanye impamvu iki gitabo ari ingenzi ku mateka yibyavuzwe hejuru, ati “Usanga ibyakorewe Abatutsi bo mu Rwanda bisa cyane n’ibyakorewe Abayahudi, iki gitabo kerekana ko amateka yari yaranditswe agobetse kikayagorora.”

akomeza avuga ko kandi kerekana uko jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa no mu bikorwa.

 

Prof. Jean-Philippe Schereiber, umuhanga mu mateka akaba n’umwarimu muri Kaminuza yigenga ya Bruxelles, unakurikiranira hafi ibijyanye na jenoside yakorewe Abatutsi, aho anayobora abanyeshuri batari bake bayikoraho ubushakashatsi muri iyo Kaminuza, yashimye uko igitabo cyandikanywe ubuhanga, anerekana uko ingekabitekerezo yakoreshejwe mu gukora jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ifite byinshi ihuriyeho n’iyakoreshejwe muri jenoside yakorewe Abayahudi.

Amb. Robert Masozera uhagarariye u Rwanda mu bubiligi mu ijambo rye nk’uwakurikiranye ibyo biganiro mpaka yagize ati “Iki igitabo banditse gifite aho gihuriye cyane na gahunda yatangijwe mu Rwanda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, n’ubwo hari umubare munini w’abanyarwanda bakibona mu ndorerwamo y’amoko, ariko hafi ya bose muri abo bose, abagera ku kigero cya 98%, ni abifuza ko abana babo bakura bitwa Abanyarwanda, aho kwitwa Abahutu, abatutsi, cyangwa abatwa.”

Yakomeje agira ati “ Ntabwo mu Rwanda twifuza rwose ko amateka mabi u Rwanda rwaciyemo abana badukomokaho bazayasanga imbere.”

Amb. Masozera yashimangiye ko indwara u Rwanda rurwaye ari ibikomere by’amateka mabi y’amacakubiri rwaciyemo, iyo ndwara ngo ayigereranya na kanseri (cancer) ifata umurwayi ikamuzonga kugeza aho ishobora kumuhuhura iyo atavuwe ngo ahabwe imiti imuvura.

« Ndi Umunyarwanda » rero ni umuti, imeze nka chimiotherapie ishobora kuvura iyo kanseri.

 

Déo Mazina, Pr Jean-Pierre CHRETIEN, Dr Marcel KABANDA

Iki kiganiro cyabaye tariki ya 20 Gahyantare muri Kaminuza yigenga ya Bruxelles, giteguwe n’Urugaga rw’abanyarwanda biyemeje gukora ubushakashatsi ku Rwanda no ku bihugu by’ibiyaga bigari « RESIR » (Réseau Scientifique International pour la Recherche et l’Information sur le Rwanda et sur l’Afrique des Grand Lacs), bafatanyije na IBUKA-Belgique, hamwe na Diaspora nyarwanda yo mu Bubiligi (DRB – Rugari), ku nkunga ya Kaminuza yigenga ya Bruxelles « ULB » (Universite Libre de Bruxelles), mu rwego rwo guhangana n’ipfobywa rya Jenoside rikomeje gufata indi ntera, ibiganiro byayobowe na Déo Mazina uhagarariye urugaga « RESIR ».

karirima@igihe.com

http://www.igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/imvo-n-imvano-y-ingengabitekerezo

Posté par rwandaises.com