Ambasaderi w’u Burundi mu Rwanda Alexis Ntukamazina (hagati) arimo kwihanagura amarira (Ifoto/Habimana J.)

 

Ambasaderi w’u Burundi mu Rwanda yaturitse aririra imbere y’abaturage bo mu gihugu cye bakomeje guhungira mu Rwanda, ubwo yabasuraga mu Karere ka Bugesera.
Amb. Alexis Ntukamazina yiboneye abana 125 bari muri izi mpunzi zivuga ko zahunze u Burundi kubera gutotezwa no kwicwa n’abitwa Imbonerakure zo mu ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Pierre Nkurunziza.
Kugeza ubu Abarundi 202 bacumbikiwe mu Kagari ka Biryogo, Akarere ka Bugesera, nyuma y’icyumweru kimwe batangiye kuva mu Ntara ya Kirundo na Muyinga zihana imbibi n’u Rwanda.
Aba baturage bavuga ko Imbonerakure zikomeje guhabwa ibikoresho bya girisirake, imihoro n’imyitozo na Leta.
Izi Mbonerakure ngo ziravuga ko umuntu uwo ari we wese utava mu ishyaka rya Perezida Nkurunziza agomba kwicwa, ndetse bamwe ngo bamaze kuburirwa irengero nk’uko aba baturage bageze mu Rwanda babihamya.
Ibi byose kandi biraba mu Burundi mu gihe tariki ya 26 Kamena uyu mwaka, iki gihugu kizabamo amatora y’umukuru w’igihugu, Perezida Nkurunziza arashaka kwiyamamaza ariko abatavuga rumwe na we ntibabikozwa.
Amb. Alexis Ntukamazina amaze gusura izi mpunzi mu Karere ka Bugesera ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’abandi  bayobozi, yavuze ko ababajwe bikomeye no kubona Abarundi barimo guhunga igihugu cyabo. Ibi bikaba ari byo byatumye aturika ararira.
Impunzi z’abana b’Abarundi batumye Ambasaderi arira (Ifoto/Habimana J)
Yagize ati « Ubuzima bw’impunzi ntawe nabwifuriza, ni ubuzima bubi  kandi navuga ko ababunyuzemo bose babuzi.”
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabajije Ambasaderi Ntukamazina icyo avuga ku Mbonerakure ziregwa ibi byaha, agira ati « Imbonerakure nk’uko zizwi ni abasore bari mu ishyaka riri ku butegetsi, ariko sinibaza ko bose ari inkozi zikibi gusa birashoboka ko harimo bamwe batera abandi ubwoba bakaba harimo n’abakora icyaha, ariko ntabwo bari hejuru y’amategeko,  harimo wenda abakora ibyaha ariko atari ishyaka ryabategetse.”
Yavuze ko agiye kubwira ubutegetsi bw’u Burundi ikibazo yabonye mu Rwanda.
Kugeza ubu u Rwanda rukomeje kwakira Abarundi benshi, muri 202 bacumbikiwe mu karere ka Bugesera harimo abana 125, abagabo 29 n’abagore 48.
Gusa kuri uyu wa kane hongeye kuza Abarundi 48 ubu bari mu Murenge wa Kamabuye naho ni muri aka karere.
 http://www.izuba-rirashe.com/m-11805-ambasaderi-w-u-burundi-mu-rwanda-yaturitse-ararira-.html
 Posté par rwandaises.com