Nubwo u Burundi ari igihugu cyigenga ariko u Rwanda rufata umutekano w’abaturage barengana nk’inshingano y’akarere n’umuryango mpuzamahanga.” Ni bimwe mu bigaragara mu itangazo Leta y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere nijoro risaba abategetsi b’u Burundi kugarura amahoro mu Burundi.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda

Iri tangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda rivuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’uburyo ibintu birushaho kugenda bimera nabi i Burundi.

Kuri uyu wa mbere abayobozi ba Komini ebyiri ndetse n’umuyobozi wungurije w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko  Nshinga ry’u Burundi bahungiye mu Rwanda.

Baje basanga impunzi ibihumbi 24 670 (imibare yo kuwa 03 Gicurasi nijoro) zahungiye mu Rwanda, n’abandi benshi bahungiye muri Tanzania na Congo.

Mu kinganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru mu ntangiriro z’ukwezi gushize, Perezida Kagame ayavuze ko ibyabera mu Burundi byose bigira n’ingaruka ku Rwanda nk’ibihugu bihuje byinshi.

Leta y’u Rwanda muri iri tanganzo yasohoye kuri uyu wa mbere, yavuze ko amakuru avuga ko hari ubugizi bwa nabi bukorerwa abaturage batitwaje intwaro ababaje.

Leta y’u Rwanda muri iri tangazo kandi yasabye Guverinoma y’u Burundi guhita ifata ingamba zihutirwa zo kurengera abaturage bayo, no kurangiza ibi bihe bibi biri kurushaho kumera nabi bakagarura amahoro.

Minisitiri Louise Mushikiwabo w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda muri iri tangazo ati “Twitaye cyane ku bivugwa ko FDLR ibirimo, twitaye kandi ku magana y’impunzi zambuka umupaka w’u Rwanda buri munsi, ariko cyane cyane ku cyangombwa cyo kurengera abaturage.”

Muri iri tangazo Minisitiri Mushikiwabo avuga ko u Rwanda rukomeje gukorana n’akarere n’amahanga mu gushyigikira amahoro i Burundi.

Minisitiri Mushikiwabo akavuga ko nubwo u Burundi ari igihugu kigenga mu kwikemurira ibibazo by’imbere mu gihugu, ariko u Rwanda rufata umutekano w’abaturage barengana nk’inshingano z’akarere n’isi yose.

Willy Nyamitwe umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza akaba anashinzwe ibijyanye n’itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu abicishije kuri Twitter yahakanye ibivugwa bya FDLR ari ibihuha by’abashaka umwika mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Avuga ko ibiri mu Burundi bihangayikishije abarenze umwe. Ko u Rwanda nk’umuturanyi wa bugufi kugira icyo abivugaho ari ibisanzwe.

Yanditswe kuwa 04-05-2015 na

Turasaba Abategetsi b’u Burundi kugarura amahoro – Mushikiwabo

Posté par rwandaises.com