Abanyarwanda batuye muri Amerika muri Leta ya Utah, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi basabwa kurwanya abakomeje kuyihakana no kuyipfobya.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2024 cyitabirwa n’abanyarwanda batuye n’abakorera muri Leta ya Utah, inshuti zabo ndetse n’inshuti z’u Rwanda mu muhango wabereye mu Mujyi wa Sandy.

Umuyobozi Uhagarariye Ibuka muri Utah, Rusanganwa Marie Claire, yashimye uko umuryango Ibuka muri rusange witaye ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 30 ishize ihagaritswe.

Yagaragaje ko nubwo icyo gihe cyose gishize Jenoside ihagaritswe, usanga hari abagihura n’ihungabana ndetse n’agahinda gakomeye bitewe n’ibyo banyuzemo.

Umuyobozi Uhagarariye Abanyarwanda baba muri Leta ya Utah, Kabano Charles, yashimiye ubufatanye hagati ya Leta ya Utah n’Abanyarwanda bahatuye cyane ko mu 2022 Abadepite bari mu Nteko batoye itegeko ryemeza ko tariki ya 7 Mata ari umunsi wo kwibuka no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanenze bamwe mu bafatanyabikorwa n’ibihugu bikomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mvugo zidahwitse kandi zitoneka abarokotse Jenoside.

Kabona kandi yashimye ubutwari bwaranze ingabo za RPA Inkotanyi zabashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, yizeza ko abanyarwanda batuye muri Utah bazahorana uwo murage wo gukunda igihugu.

Umuyobozi ukuriye ibikorwa bya Politiki muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Yannick Tona, yasabye Abanyarwanda gukomeza kuzirikana amateka no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiye gufatanya mu kurwanya abagikoresha imvugo zipfobya n’izihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Turi kubona ibi bintu mu bikorwa bitandukanye kandi no mu nguni zinyuranye rimwe na rimwe tukabirebera ariko ntibyari bikwiye. Nk’abantu, nk’abayobozi dukwiye gushaka ubutumwa bwo kurwanya abo bahakana bakanapfobya Jenoside.”

Yagaragaje ko hari abantu bagiye barangwa no kuvugira abandi no kurwanya akarengane kadakwiye barimo Nelson Mandela warwanyije ivangura rya Apartheid asaba Abanyarwanda kubareberaho bagahagurukira abakifitemo ingengabitekerezo yo gupfobya.

Ati “Abo nabo bari abantu nk’abandi. Icyo batandukaniragaho n’abandi ni amahitamo yabo bakoze. Amahitamo ashobora kugutandukanya n’abandi. Uyu munsi duhagurutse dushobora guhindura aho turi, mubare inkuru y’ibyabaye, murwane ku buryo ayo mateka twumvise atazibagirana cyangwa ngo agorekwe.”

Umwarimu akaba n’Umushakashatsi muri Kaminuza ya State University of New York, Ndayizeye Omar, yatanze ikiganiro cyagarutse ku muco wo kwibuka mu kongera kubaka umuryango Nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi ukuriye ubucuruzi mpuzamahanga n’ubutwererane muri Leta ya Utah Franz Kolb, yashimye cyane ubutwari n’ubudaheranwa buranga Abanyarwanda.

Yashimangiye ko Leta ya Utah itazahwema na rimwe gukomeza gukorana n’umuryango w’abanyarwanda ndetse yizeza ubuvugizi ku gitekerezo cyatanzwe n’abanyarwanda ndetse n’umuryango IBUKA-Utah cyo kugira Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Salt Lake City.

Umwanditsi akaba n’Umushakashatsi kuri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu na politike mpuzamahanga, Prof. Stephanie Wolfe, yagaragaje ibyiza byo kugira urwibutso rwa Jenoside

Umuyobozi ukuriye ubucuruzi mpuzamahanga n’ubutwererane muri Leta ya Utah Franz Kolb yijeje ubuvugizi ku kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi ukuriye ibikorwa bya Politiki muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Yannick Tona, yasabye Abanyarwanda gukomeza kuzirikana amateka

Uhagarariye Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Utah, Charles Kabano ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa

Uhagarariye Umuryango IBUKA muri Utah, Marie Claire Rusanganwa ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa

Raymond Munyaneza watanze ubuhamya bw’uko yarakotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Hacanywe urumuri rw’icyizere

Basabwe guharanira kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi

https://www.igihe.com/diaspora/article/utah-abanyarwanda-basabwe-kurwanya-abakomeje-guhakana-no-gupfobya-jenoside