Servillien Sebasoni yapfuye afite imyaka 84

Umunyarwanda wari impuguke mu by’itumanaho Servillien Sebasoni wigeze kuba umujyanama wa FPR mu by’itumanaho yapfuye afite imyaka 84 y’amavuko.

Sebasoni yapfiriye mu Bubiligi gusa impamvu y’urupfu rwe ntiyatangajwe, hakaba hari imyiteguro yo kuzana umurambo we i Kigali aho uzashyingurwa.

Sebasoni yabaye Umujyanama w’itumanaho n’ihanahanamakuru mu bunyamabanga bwa FPR.

Arangije amashuri abanza yagiye kwiga mu Iseminari nto ya Kabgayi, icyo gihe yari afite imyaka 13 y’amavuko. Yakomereje muri Seminari Nkuru y’i Nyakibanda, nyuma aza koherezwa we na bagenzi be mu Iseminari Nkuru y’i Burasira mu Burundi kwiga inyurabwenge (Philosophia) kuko mu Rwanda bigishaga ubumenyi bujyanye na Bibiliya (Theology).

Muri iyo seminari, yahize imyaka itatu, aza kuhava akomereza amashuri ye mu Bubiligi, muri Kaminuza y’i Namur.

Mu mwaka wa 1959, yari umwarimu mu ishuri ry’i Leopordville (Kinshasa y’ubu) avayo ajya kwigisha muri Collège du Saint Esprit mu Burundi.

Nyuma yasubiye kwiga muri Kaminuza ya Louvain, akomeza mu ishami ry’indimi.

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sebasoni-wabaye-umujyanama-wa-fpr
Posté par rwandaises.com