Leta y’u Burundi yemeye ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe kuwa 15 Nyakanga yimurwa nkuko byari byasabwe n’Abakuru b’Ibihugu bibarizwa mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba mu nama iheruka kubera i Dar es salam muri Tanzania.
Aba bakuru b’ibihugu bari basabye ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yakwimurwa agashyirwa tariki ya 30 Nyakanga 2015 kubera imvururu zishingiye kuri kandidatire ya Perezida Nkurunziza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Philippe Nzobonariba, yemeje ko Leta yemeye ko amatora asubikwa gusa ntiyigeze atangaza igihe azabera n’ubwo abakuru ba EAC basabye ko yigizwa inyuma iminsi 15.
Nubwo Leta yemeye ko amatora asubikwa, Komisiyo y’Amatora mu Burundi yatangaje ko bidashoka ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yakwigizwa inyuma.
Umuvugizi wa CENI, Prosper Ntahorwamiye bagendeye ku mategeko iyi komisiyo ikoresha ndetse n’Itegeko Nshinga ku minsi isigaye, amatora aramutse yigijwe inyuma byateza umwuka mubi.
Si ku nshuro ya mbere iki gihugu gisabwa kwigiza inyuma aya matora, kuko na mbere yari ateganyijwe kuba tariki ya 26 Kamena ariko abakuru b’Ibihugu bya EAC basaba ko yigizwa inyuma ashyirwa tariki ya 15 Nyakanga 2015.
Tariki ya 29 Kamena habaye amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, imigendekere yayo n’ibyavuyemo ntibyakiriwe neza n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.
angel@igihe.rw
Yanditswe kuya 10-07-2015 na Mukaneza M.Ange
http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/burundi-leta-yemeye-ko-amatora-y
Posté par rwandaises.com