Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, bahurijwe hamwe na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu bizihiza ku nshuro ya 21 umunsi wo Kwibohora.

Kuwa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2015 mu mujyi wa Paris, nibwo Ambasade y’u Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka 21 u Rwanda rwibohoye, umuhango witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga n’Abanyarwanda n’Inshuti zabo batuye muri icyo gihugu no mu nkengero zacyo.

Mu ijambo rye, Amb. Jacques Kabare uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu yashimiye byimazeyo abaje kwifatanya n’Abanyarwanda batuye, biga, cyangwa bakorera mu Bufaransa kwizihiza umunsi wo kwibohora.

Amb. Jacques Kabare

Amb. Kabare yavuze ko uyu munsi washyizwe tariki ya 11 kubera ko tariki ya 4 hari izindi gahunda zakozwe mu Butaliyani, zirimo kumurika ibyiza by’u Rwanda mu imurika mpuzamahanga ryabereye mu mujyi wa Milan.

Yagize ati “ Twahisemo kwimura uyu munsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda ngo twese tuzahure twishimire ibyiza twagejejweho no kwibohora kwagizwemo uruhare n’ingabo za FPR Inkotanyi.”

Yavuze ko umunsi wo Kwibohora ari n’umwanya wo guha icyubahiro abakoze uko bashoboye ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarare, byerekana ko ababohoye u Rwanda bari bafite ubumuntu no kumenya icyo bashaka n’intumbero yaho bashakaga kuganisha igihugu.

Yagize ati “ Ntituzibagirwa na rimwe abaharaniye ko ibyo bigerwaho, bamwe bakahasiga n’ubuzima bwabo cyangwa bakamugara. Ubu u Rwanda ruri muri gahunda yo gushaka gukomeza guteza umuturage imbere mu kwihaza muri byose, mu mibereho myiza ya buri munsi, kandi biragenda bigerwaho mu buryo bushimishije.”

Amb. Kabare yakomeje abwira abari aho ko u Rwanda rukomeje gukora ibikorwa byo kubungabunga amahoro aho bikenewe.

Ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, Amb. Kabare yavuze ko wifashe neza, kandi ko ugenda urushaho gutera imbere kuva mu mwaka wa 2010, asaba ubuyobozi bw’u Bufaransa gukomeza gukoresha ubushake ngo ubucamanza bukore akazi kabwo neza harwanywa umuco wo kudahana abakoze ibyaha mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uwo muhango, Umuhanzi Masamba Intore, mu ndirimbo nziza z’urugamba, z’umunezero yashimishije benshi kandi abakumbuza u Rwanda rw’Intwari mu mateka wasangaga mu ndirimbo ze.

Imbyino za Kinyarwanda z’Abanyarwanda kazi n’abasore bo mu Bufaransa no mu Bubiligi bishyize hamwe nazo zashimishije Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda zari zitabiriye ibyo birori.

Ubutumwa bwatambukijwe binyuze no mu mivugo

Inshuti z’u Rwanda zari zitabiriye uwo muhango
Masamba yashimishije abari bitabiriye uyu muhango mu mudiho wa Kinyarwanda

Abakobwa mu mbyino gakondo za Kinyarwanda

Ibyishimo byakomereje no mu murishyo w’ingoma

karirima@igihe.com
Karirima Ngarambe i Paris

https://www.facebook.com/aimable.karirima/posts/10207108432166093?from_close_friend=1

Posté le 12/07/2015 par rwandaises.com