Mu rwego rwo gukomeza kwishimira aho u Rwanda rugeze nyuma yo kwibohora mu bihe bikomeye, Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi yifatanyije n’inshuti zirimo n’abayobozi b’icyo gihugu, mu kwizihiza ku nshuro ya 21 umunsi wo Kwibohora.
Umunsi mukuru wo kwibohora wizihijwe ku nshuro ya 21 tariki ya 4 Nyakanga 2015, Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, ikaba yarifatanyije n’abanyarwanda n’inshuti zabo hamwe na Diaspora Nyarwanda muri icyo gihugu n’Abayobozi bakuru bacyo ndetse n’Abahagarariye ibihugu byabo hamwe n’imiryango yigenga, bose hamwe bakaba barageraga kuri 250.
Mu kiganiro Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Jean Pierre Karabaranga yagiranye na IGIHE, yatangaje ko batumiye Abahagarariye Leta y’u Buholandi, abahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’iyigenga, ndetse n’abanyarwanda babishoboye bahatuye, abahiga cyangwa abahakorera, ikigamijwe kikaba ari ukwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 21 ishize.
Amb. Karabaranga yagize ati: “Ibi bikaba ari buryo bwo kwishimana na bagenzi bacu duhura kenshi mu kazi gatandukanye, kandi tunabonereho tubereke, tunababwire amateka y’u Rwanda uko ari, nyabyo, atagoretse nk’uko bamwe bashaka kuyagobeka kubera impamvu bafitiye inyungu utamenya.”
Amb. Karabaranga akomeza ati “nababwiye ko u Rwanda ubu hari ibintu 3 twahaye umwanya mu mibereho yacu harimo: Gukorera hamwe nk’Abanyarwanda, kuba Responsable (kumenya icyo dushaka) no kugira intumbero (vision).”
Yakomeje agira ati “kuko nyuma y’amahano yabaye muri jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubuyobozi bubi bwabayeho mbere, ubu umunyarwanda yahisemo ko ibyo biba amateka, tugashyira imbere ubunyarwanda burimo imbaraga zidushyira hamwe, tukiteza imbere, ari na byo biduha umwanya wo kugira igihe cyo kwishima nk’iki twibuka ababiharaniye, bakamena amaraso yabo.”
Amb. Karabaranga n’ikipe y’abakozi ba Ambasade basangiye kandi n’abatumirwa barasabana, banerekwa ubuhanga bw’abahanzi b’u Rwanda barimo Intore Masamba n’itorero Inganzo. uyu muhango ukaba warabereye ahitwa « Carlton Ambassador Hotel” mu Mujyi wa Den Haag.
karirima@igihe.com