Nyuma y’ikiganiro Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe muri Leta y’Abatabazi ubu ufungiye ibyaha bya Jenoside, yagiranye na Televiziyo yo mu Bwongereza, ITV, u Rwanda rwatangaje ko rugiye gusaba ibisobanuro Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha muri Tanzania (ICTR), niba umuntu wahamwe n’ibyaha bya Jenoside yemerewe gukorana ikiganiro na Televiziyo agahabwa umwanya wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo kiganiro cyatambutse kuwa Kabiri kuri televiziyo yo mu Bwongereza ya, ITV, iganira na Jean Kambanda wahoze ari Minisitiri w’Intebe nyuma akaza gukatirwa igifungo cya burundu, ubu akaba afungiye muri gereza ya Koulikoro icunzwe cyane muri Mali.

Mu 1998, Jean Kambanda yahamwe n’ibyaha byose uko ari bitandatu yari akurikiranweho bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Jean Kambanda wakatiwe gufungwa burundu mu kiganiro na ITV

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru, ko bibabaje cyane kumva umuntu Isi yose iziho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahabwa umwanya wo kuvuga mu itangazamakuru ahakana ibyo yahamijwe n’inkiko.

Yagize ati “Ni agahomamunwa…ITV ni televiziyo y’ubucuruzi ni ukuvuga ngo byanze bikunze hari umuntu watanze amafaranga kuri iki kiganiro. Isi yose izi ko Kambanda yahamwe n’ibyaha bya Jenoside ndetse ko guhabwa umwanya mu itangazamakuru nta kindi akora usibye guhakana Jenoside no gushaka kwigira umwere….”

Mu kiganiro yagiranye na ITV, abajijwe impamvu atakoresheje ububasha bwe ngo ahagarike Jenoside, n’akanyamuneza ko kubona umunyamakuru, amwenyura, yavuze ko imbaraga bari bahanganye zari nyinshi ku buryo ngo ntacyo bari gukora.

Abajijwe niba ataratangaga intwaro ngo zice Abatutsi, yagize ati “Natanze intwaro ngo abantu birinde barinde umutekano wabo ntabwo nazitanze ngo bice Abatutsi.”

Impuguge mu by’amategeko mpuzamahanga, Laurent Nkongoli, yavuze ko guha umwanya mu itangazamakuru umuntu wakatiwe ku byaha aregwa, nta kindi uba ukoze usibye kwerekana ko ari umwere ku byaha byamuhamye.

Abona ikibazo kitari kuri Kambanda, ahubwo kiri ku gitangazamakuru cyahisemo kugirana nawe ikiganiro ku muntu wahamwe n’ibyaha.

Johnston Busingye yavuze ko byanze bikunze bazaganira na ICTR bakamenya umuzi w’iyi myitwarire y’uru rukiko ngo bitewe n’uko atari ubwa mbere.

Yagize ati “Bidatinze tuzaganira na ICTR, tumenye uko umuntu ufunzwe ahabwa ubu burenganzira kuko si ubwa mbere bibaye, tugombe tumenye imvano yabyo.”

Mu mwaka wa 2004, Kambanda yumvikanye kuri Radiyo BBC Gahuzamiryango ishami ry’Ikirundi n’Ikinyarwanda.

Hagati aho Umuyobozi wa IBUKA, Prof Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko atatunguwe n’iki kiganiro.

Yavuze ko byari ukugira ngo abagikoze bashyire mu bikorwa umugambi bamaranye igihe kirekire wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazigera yemerwa habe na busa.

Yagize ati “Ibi bigomba guhurizwa mu gatebo kamwe na film mbarankuru ya BBC, Rwanda’s Untold Story, bigahuzwa n’itabwa muri yombi rya Gen Karenzi Karake mu bwongereza.”

Yavuze ko izi ngingo zitagomba gutandukanywa, ko ariko byanze bikunze ikinyoma kitazaganza ukuri.”

U Rwanda rwagiye rusaba kenshi ko abakatiwe na ICTR bakoherezwa mu Rwanda ngo abe ariho barangiriza ibihano baba bahawe ariko abenshi boherezwa muri Mali na Benin.

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gusaba-ictr

Posté le 23/07/2015 par rwandaises.com