Umunyarwanda Esther Mujawayo Keiner, utuye mu Budage, aho akora umwuga w’ubuvuzi bw’indwara zifitanye isano n’izo mu mutwe, (psychothérapeute) akaba n’umwe mu bashinze ‘AVEGA-Agahozo’ yahawe na Kaminuza ya Nottingham-Trent impamyabumenyi y’ishimwe izwi nka ‘Doctorat Honoris Causa’.

Uyu muhango wo guha Esther Mujawayo iri shimwe wabaye mu cyumweru gishize mu Bwongereza.

Asanzwe azwi cyane mu bikorwa byo kurengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo bakomeze kugira icyizere cy’ejo hazaza, akaba kandi n’umwanditsi w’ibitabo aho byinshi mubyo yanditse bivuga ku mateka y’u Rwanda kuri Jenoside.

Mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi, akunze gutumirwa yaba muri za Kaminuza, televiziyo na radiyo ngo atange ibiganiro.

Mu kiganiro na IGIHE ubwo yaramaze guhabwa icyo gihembo yagize ati “ Iki gihembo nibyo koko nagihawe, ariko kandi ni igihembo kuri njye cyahawe abo dufatanya barimo bagenzi banjye bo muri AVEGA-Agahozo, bapfakariye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, tukaba dufatanya byinshi.”

Mujawayo kandi yavuze ko iki gihembo kuri we gihawe n’urubyiruko, abonamo ubutwari mu bikorwa n’ubuzima abamo buri munsi, nyuma yo kubura ababyeyi, inshuti n’abavandimwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko uyu munsi bakaba bakomeje gutwaza kigabo, ati ‘rwose ndabasaba gukomeza kubaho.’

Yashimiye kandi Kaminuza ya Nottingham-Trent yamuhisemo ikamugenera kiriya gihembo, ndetse ko kuri we gisobanuye ko urugendo rw’ubuzima rukomeje.
Ati “ Hashize imyaka 21, hari igihe nari nzi ko ubuzima bwanjye buhagaze, ariko uyu munsi guhabwa igihembo nk’iki ni ikimenyetso cyerekana ko turiho kandi tuzakomeza kubaho.”

Esther Mujawayo yanabwiye IGIHE ko mu byamushimishije uwo munsi ari ukubona Kaminuza ya « Nottingham-Trent University » yaherewemo igihembo cyitwa Doctorat Honoris Causa, hari Abana b’Abanyarwanda babiri baturuka mu miryango yacitse ku icumu barangije iyo Kaminuza muri iyi minsi, ati “ibi byose ni ibintu byo kudutera imbaraga ngo dukomeze tubeho.”

 

Esther Mujawayo Keiner wahawe ‘Doctorat Honoris Causa’

 

Mujawayo ashyikirizwa ishimwe yagenewe

 

Ni umwe mu ntiti zatoranyijwe mu bandi muri Kaminuza ya Nottingham-Trent

Karirima@igihe.com

http://www.igihe.com/diaspora/article/umunyarwandakazi-yahawe-na

Posté le 27/07/2015 par rwandaises.com