Perezida Kagame yemereye abanyeshuri biga i Burundi kubashakira ahandi bajya gukomereza amashuri yabo, nyuma yo kumugaragariza ko imvururu zishingiye ku matora n’umutekano muke muri icyo gihugu bishobora gutuma bacikiriza amashuri.
Ibi Kagame yabibemereye kuri uyu wa 1 Kanama 2015 ubwo yasozaga icyiciro cya munani cy’itorero ‘Indangamirwa’, ry’urubyiruko rwiga mu mahanga.
Mu kwakira ibibazo n’inyunganizi byakurikiye umuhango wo gusoza ku mugaragaro iryo torero, umwe mu banyeshuri biga i Burundi yabwiye Perezida Kagame ko abanyarwanda bacikirije amashuri kubera ibibazo by’amatora muri icyo gihugu.
Perezida Kagame yahise avuga ko yahoze atekereza ku kibazo cyabo ndetse akiganira n’abayobozi babishinzwe, ati: “Iki kibazo nahoze nkiganira na Minisitiri, abo banyeshuri bagomba gushakirwa aho bakwiga haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.”
Ati “Niba wagiye guhaha ubumenyi, haha ubufite akamaro. Haha ibikubaka wowe ndetse byubaka n’igihugu cyawe…Nta mpamvu yo guhaha ibiyobyabwenge kuko nta kamaro kabyo. Ubwenge bwanyu bukwiye kujya mu nzira nziza, ni byo mukwiye.”
Iri torero ryamaze ibyumweru bitatu, ryitabiriwe n’urubyiruko 183 rurimo abahungu 109 n’abakobwa 74, muri abo hakaba harimo abiga i Burundi bagera kuri 22.
Ibibazo by’i Burundi byatangiye muri mata abasaga ibihumbi 67 bakaba bamaze guhungira mu Rwanda. Benshi barimo n’abanyarwanda bigayo batakaje amashuri, akazi n’ibindi.
birori@igihe.rw