Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2015, Diaspora nyarwanda mu budage yijihije imyaka itanu imaze itegura icyumeru cyo guhuza urubyiruko, abana bavukiye bagakurira mu Budage, aho batozwa umuco kavukire w’ababyeyi babo, aho ababyeyi babafasha gutegura no gushyira mu bikorwa icyo cyumweru bagira bati « utamenya iyo ava ntamenya n’iyo ajya »

Muri icyo cyumweru abana bigishwa ururimi kavukire rw’ikinyarwanda, amateka y’u Rwanda, aho ruvuye n‘aho rugeze mu kwiyubaka, berekwa ko arirwo rwanda rw‘ejo, batozwa kandi kubyina no guhamiriza bya kinyarwanda, gukora imyitozo ngororangingo, gukora ingendo zigamije gusura akarere kabakiriye muri icyo cyumeru n’ibindi.

Iki gikorwa kimaze imyaka 5 kibera mu turere dutandukanye tw’u Budage, cyantangiye muri Kanama 2011 aho cyabereye mu karere kitwa i Kaub , muri 2012 kibera i Fulda, 2013 kibera i Speyer, muri 2014 cyongeye kubera i Kaub.

Uyu mwaka cyabereye mu mujyi wa Mayence mu ntara ya Rhenanie-Palatinat, kuva taliki ya 2 kugeza taliki ya 9 Kanama, cyahuje abana 23 bafite imyaka kuva kuri 5 kugeza kuri 18, baturutse mu ntara zinyuranye z´u Budage.

Ambasaderi mushya w’u Rwanda mu Budage Igor Cesar mu ijambo rye yagize ati: « iki ni igikorwa gifite agaciro kanini cyane kandi gikwiye gushyigikirwa kuko murimo muraha abana uburyo bwo kubona ibisubizo nk’abanyarwanda mu myaka izaza. »

Amb. Igor Cesar ati “navukiye kandi nkurira mu Budage, bituma numva mu buryo bworoshye uko mubaho“ yagize n’umwanya wihariye aganira n‘abo bana ndetse asubiza ibibazo bagiye bamubaza.

Dr. Richard Auernheimer kuriye Isyirahamwe Rwanda-Rhenanie Palatinat nawe yari muri uwo muhango. Wasojwe abana bamurikiye ababyeyi ibikorwa bitandukanye bigiye aho, ikinamico bakoresheje amagambo y’ikinyarwanda, ubukorokori bahanze, imbyino n’imihamirizo nyarwanda. byose bisozwa n’ubusabane.

karirima@igihe.com
http://mobile.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/abana-bavukira-mu-mahanga-barahabwa-inyigisho-ko-utamenya-iyo-ava-atamenya-n#.VfmPW-rOx0o.facebook
Posté le 15/09/2015 par rwandaises.com