Perezida w’Urukiko rw’ Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yihanije abacamanza n’abanditsi b’inkiko ku makosa amwe n’amwe bakomeje gukora, avuga ko nta n’umwe uzihanganirwa mu mikorere mibi yaba ishingiye ku burangare, ku buswa bukabije cyangwa indi mpamvu iyo ariyo yose.

Yabitangaje mu gutangiza umwiherero w’iminsi itatu uhuje abacamanza n’abanditsi b’inkiko uri kubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’ i Burasirazuba, umwiherero watangiye tariki ya Mbere uzasozwa kuya 04 Nzeli.

Prof. Rugege yavuze ko inshingano z’inkiko ari ugutanga ubutabera bityo ngo ni byiza ko abaca izo manza bahura bakagaragarizwa ibigenda neza, n’uko ibitagenda neza byakosorwa.

Yagize ati « Hashize imyaka irenga icumi habayeho ivugurura ry’inzego z’ubucamanza. Ikigaragara ni uko hari amakosa amwe n’amwe akigaragara mu micire n’imyandikire y’imanza atakabaye agikorwa ugereranije n’imyaka ishize abayakora bamaze mu kazi. Umuntu akibaza ikibitera ukakibura.»

 

Prof. Sam Rugege yavuze ko nta amakosa akorwa n’abacamanza atazihanganirwa

Prof. Rugege yavuze abantu bahuguwe ku buryo buhagije kandi ntawe uragaragaza ko akazi yahawe atagashoboye ngo ashakirwe amahugurwa cyangwa ashyirwe mu ko ashoboye, bityo ngo amakosa ayo ariyo yose ntazihanganirwa.Yakomeje agira ati « Ubu nta rwitwazo urwo arirwo rwose rwaboneka rwo kudahana abarangwa n’iyo mikorere. Ariko, haracyari umwanya wo kwikosora no gukumira ibyatuma umuntu agwa mu makosa. Nta cyatuma uwakoze amakosa adahanwa kabone n’ubwo byaba bishingiye ku burangare, ku buswa bukabije, ndetse n’ibindi biba byihishe inyuma y’iyo mikorere mibi. »

Muri uyu mwiherero aba bacamanza n’ abanditsi b’ inkiko bazagaragarizwa by’umwihariko icyo Abanyarwanda babavugaho ku bijyanye na ruswa.

Perezida w’ Urukiko rw’ Ikirenga yasabye ko uko baharanira gukora neza bagomba no kwemera kugaragarizwa aho batitwara neza, kugirango bafate ingamba.

Yakomeje avuga ko ingaruka za ruswa zigira ubukana burenze iyo yageze mu nzego zifite inshingano yo kuyirwanya no guhana abayisaba n’abayihabwa.

Yabasabye kuba inyangamugayo biringa ruswa ahubwo baharanira kuyirwanya, ati« Kuba inyangamugayo ku birebana na ruswa si ukutayakira, kutayisaba cyangwa kutayitanga gusa. Ubunyangamugayo kuri ruswa bunagaragarira mu kuyirwanya, kuyamagana no gutungira agatoki inzego zibishinzwe aho iri cyangwa ivugwa kugirango bikurikiranwe. »

Prof Rugege yabasabye guharanira gukora buzuzanya n’ izindi nzego z’ubutabera kandi bakazorohereza mu kuzuza inshingano zazo, asaba n’abacamanza gukurikirana ko icyo bategetse gishyirwa mu bikorwa.

Uyu mwiherero w’ iminsi itatu ufite umwihariko ko uhuje abacamanza n’abanditsi bose b’inkiko, byakozwe kugirango ibiganiro bizatangwa bizahabwe abagize Urwego rw’Ubucamanza bose, bitandukanye n’uko abacamanza bajyaga bahura ukwabo, n’ abanditsi b’inkiko ukwabo.

Barahabwa ibiganiro bitandukanye birebana n’akazi ko guca imanza, uko serivisi zitangwa n’ uko ibikorwa by’ abacamanza cyangwa abanditsi bifite aho bihurira n’iby’izindi nzego z’igihugu.

 

Abitabiriye umwiherero w’iminsi itatu uhuje abacamanza n’abanditsi b’inkiko

 

Basabwe kwirinda ruswa mu kazi kabo

 

Yanditswe kuya 3-09-2015 na Rabbi Malo Umucunguzi
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-w-urukiko-rw-ikirenga-yihanije-abacamanza-ku-makosa-ashingiye-ku-buswa
Posté le 03/09/2015 par rwandaises.com