Urwego rw’Umuvunyi rurihanangiriza abayobozi b’inzego z’ibanze badakemura ibibazo by’abaturage ko ari uguteshuka ku nshingano za bo kandi ko bazajya babihanirwaKuri uyu wa 22 Nzeri 2015, ubwo Umuvunyi wungirije, Kanzayire Bernadettse yasuraga abaturage bo mu murenge wa Mushubati ho mu karere ka Rutsiro, yavuze ko Urwego rw’Umuvunyi ruzajya rukurikirana kandi rugahana abayobozi birengagiza ibibazo by’abaturage cyangwa bakazarira mu kubikemura.

Uruzinduko rwe muri uyu murenge, rwari rugamije kumva ni ba nta baturage baba bararenganyijwe kugira ngo nabo barenganurwe, nk’uko biri mu nshingano z’Umuvunyi.

JPEG - 158.3 kb
Umuvunyi wungirije avuga ko umuyobozi urenganyije umuturage akurikiranwa

Yihanangiriza abayobozi, Kanzayire yagize ati “Umuyobozi udakemuye ibibazo by’abaturage aba yishe inshingano ze kuko abaturage bagomba guhabwa serivisi kandi urwego rw’Umuvunyi rurabimuryoza kuko duhuza umuturage n’ubuyobozi. Iyo tubibonye ko hari abaturage barenganyijwe duhamagara abayobozi babakuriye bagahanwa”.

Ibibazo byagaragarijwe Umuvunyi wungirijne ni amakimbirane ashingiye ahanini ku masambu. Ibifite ishingiro byahawe umurongo bizanyuzwamo ngo bikemuke. Ibyo inkiko zari zarafasheho umwanzuro abaturage ntibanyurwe, Kanayire yasabye akarere kubikurikirana bakazatanga raporo.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirabagurinzira Jacueline, avuga ko ubuyobozi bwafashe ingamba binyuze mu nteko z’abaturage ndetse n’abunzi zo gukemura ibyo bibazo, ariko ngo haracyari imbogamizi z’uko bamwe mu baturage batumva imyanzuro y’inkiko no kutamenya amategeko.

Ati” Twebwe nk’ubuyobozi twafashe ingamaba zo gukemura ibibazo, aho bimwe bikemukira mu nteko z’abaturage abandi bagakizwa n’abunzi ndetse na buri wa kabiri twakira ibibazo by’abaturage ku karere, gusa tubangamiwe n’uko bamwe batumvira imyanzuro y’inkiko.”

JPEG - 260.6 kb
Abaturage bagaragarije Umuvunyi wungirije ibibazo bya bo, bamusaba ko byakemuka

Abari bafite ibibazo bitahawe umurongo, rimwe na rimwe bitewe n’uko nta shingiro bifite, batangaje ko batabyishimiye, basaba ko Umuvunyi yabafasha.

Umuvunyi wungirirje yasabye aba baturage kwegera abajyanama mu by’amategeko baba ku karere(MAJ) kugira ngo bafashwe gusobanukirwa imiterere y’ibibazo bya bo bityo bibe byakemuka.

Yanasabye kandi abayobozi b’akarere gukomeza gufatanya na MAJ mu gukemura ibibazo by’abaturage kandi bakabarinda guhora basiragira mu nkiko, ahubwo bakabafasha kubona ubutabera bubanogeye mu buryo butabahenze.

Mbarushimana Cisse Aimable

– www.kigalitoday.com/spip.php?article26155#sthash.ppR0K6Ax.dpuf

Posté le 23/09/2015 par rwandaises.com