Umunyarwandakazi, Alice Gahunga Durand, yitabiriye imurikabikorwa ry’ubugeni ryahawe inyito ya « Ambassy Art Exhibition « tariki ya 21 Ukwakira 2015, ku butumire bw’inzu mpuzamahanga izwi mu gutegura ibi bikorwa yitwa « Galerie Patries Van Dorst » na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ryabereye mu mujyi wa La Haye.

Alice Gahunga, yatoranyijwe n’Ambasade y’u Rwanda mu Buholande guhagararira u Rwanda muri iri Murika ry’ubugeni ryari rigizwe n’abahanzi 50 baturutse mu bihugu 18 bitandukanye ku isi.

Mu ijambo rya Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi,Jean Pierre Karabaranga wari witabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro iki gikorwa, yashimiye Carel L.M.Reisch umuyobozi w’inzu « Galerie Patries van Dorst » kubera ibikorwa byiza byo kumenyekanisha agaciro k’ubugeni nka kimwe mu bifasha abahanzi kuvuga amateka anyuranye binyuze mu bihangano byabo.

Mu bihangano bya Alice Gahunga Durand, usangamo amazina ajyanye n’amateka y’u Rwanda yagiye aha bimwe mu bihangano yamuritse, bituma ubisuye cyangwa ubiguze arushaho kumenya u Rwanda.

Ambasaderi Karabaranga yashimye Alice Gahunga ku ishema yahesheje u Rwanda.
Yagize ati « werekanye ko umugore w’umunyarwanda akomeje kuba ku isonga muri byinshi.Ibihangano byawe nkuko ubivuga biragaragaza ko mutaheranwe n’amateka mabi yaranze u Rwanda mu bihe byashize, ko kwihangira imirimo no kwiteza imbere ari byo bigomba kubaranga. »

Amb. Karabaranga n’umugore we, na Ali … ‘umukobwa we Alice Gahunga iburyo

Alice Gahunga nawe yishimiye ko yatoranijwe kwitabira iki gikorwa.
Ati « Mu gutegura iri Murika-Bugeni nahisemo ibihangano bifite icyo bisobanuye ku mateka y’u Rwanda, bimfasha gusobanurira buri wese unsuye aho tuvuye n’aho tugeze, ibyo dukunda, abo turibo n’ibindi.

Ibihangano Gahunga yamuritse birimo ubuhanga mu gutaka no kunoza yabihaye amazina afite icyo avuze ku Rwanda nka Nyungwe, Umuco, Agaciro, Akagera, n’ayandi.

Alice Gahunga Durand atuye mu Bufaransa.Kuva akiri muto yakundaga gushushanya, gukora ibikoresho bitandukanye by’ubukorikori. Avuga ko mu buhanzi bwe akoresha ibintu bitandukanye nk’ibitenge, impapuro, pulasitiki (plastique), ibyuma, ibiti n’ibindi.

Carel L.M.Reisch umuyobozi w’inzu « Galerie Patries van Dorst »

Ibihangano bye abyita amazina afite icyo avuze ku Rwanda

Bumwe mu bugeni bwa Gahunga ku kuta

karirima@igihe.com
Foto/IGIHE-Belgique

Yanditswe kuya 23-10-2015  na Karirima Ngarambe

http://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-buholandi-umunyarwandakazi-yitabiriye-imurikabikorwa-ry-ubugeni

Posté le 24/10/2015 par rwandaises.com