Yanditswe kuya 16-11-2015  na Karirima A. Ngarambe

Tariki ya 13 Ugushyingo, i Mons mu Bubiligi hatangijwe igikorwa cy’imurika ry’amashusho yafashwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ryitiriwe iminsi ijana ya Jenoside ’Les 100 jours du génocide des Tutsi’ rikaba ryarateguwe n’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu, mu Bubiligi ’Ibuka-Belgique.’

Ni igikorwa kiri mu nshingano za Ibuka zo guhora izirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu bihugu bitandukanye hamurikwa aya mafoto n’amashusho.

Mu kiganiro na Kabanda Aloys, umuyobozi w’itinda rishinzwe ibikorwa byo kwibuka, mu muryango ‘Ibuka-Belgique’ yabwiye IGIHE ko amafoto n’amashusho yamuritswe yafashwe mu gihe cya Jenoside.

Ati « amafoto amwe twayavanye mu basirikare b’Ababiligi bari mu Rwanda mu butumwa bwa Loni, mu gihe Jenoside yakorwaga, andi twayahawe n’Abaganga batagira umupaka,MSF bari mu Rwanda mu kazi k’ubutabazi icyo gihe, andi tuyahabwa n’Abanyamakuru bari mu gace k’urugamba hagati ya FPR na FAR, hakaba n’amashusho (Dessins-Caricatures) yakozwe n’Abanyamakuru bo mu bihugu bitandatu byakurikiranaga ibibera mu Rwanda icyo gihe umunsi ku munsi.

Kabanda yakomeje agira ati, « Amazina y’abafashe amafoto n’abashushanyije amashusho mbarankuru ariho n’igihe n’aho bayafatiye, ibi byose bifasha cyane kwerekana ukuri nyako, no guhashya abashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bifasha kandi abanyeshuri, abanyamakuru n’abashakashatsi mu kazi kabo ka buri munsi ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.»

Joëlle Kampompolé wari uhagarariye Elio Di Rupo, Bourgoumestre w’umujyi wa Mons, yashimiye Ibuka-Belgique ku gikorwa nk’iki gifite icyo kigisha mu mibanire no mu bwubahane bw’ikiremwa muntu, yishimira ko batekereje kugikorera mu karere ka Mons.

Yavuze ko azakora ibishoboka hakabaho ubufatanye burambye mu bijyanye n’uburezi hagati ya Ibuka n’Inteko Ishinga Amategeko ya Wallonie (Parlement de Wallonie) na « Parlement de la Fédération Wallonie-Bruxelles » zombi abereye umudepite.

Musare Faustin uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu mu Bubiligi yavuze ko iri murika rifite akamaro kuko rigaragariza abantu ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ati « aya mashusho n’aya mafoto yerekana ububi bwa Jenoside, uko abantu bishwe, uko amahanga yatereranye u Rwanda, bikaba ari igikoresho gikomeye cyo kumenyekanisha ibyabaye ngo bitazongera kubaho n’ahandi. »

Musare yanasabye ko u Bubiligi bwakomeza gukurikirana abasize bakoze Jenoside bakidegembya mu Bubiligi, no gukaza umurego mu gushyiraho amategeko ahana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu nyandiko iherekeza iri murika Aloys Kabanda yatanze ubutumwa buvuga ko ikintu gikomeye muri aya mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi , ari uko yashoboraga guhagarikwa, ariko hakabura ubushake bwa politiki yakorwaga n’ibihugu by’isi yose nk’uko bigaragara muri raporo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Nyuma y’iyicwa ry’abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu Ngabo za ONU mu Rwanda, Ububiligi bugahita buhamagaza Ingabo zabwo ako kanya, niho habaye intangiriro y’amakosa yo kuba ba ntibindeba ku bihugu bigize umuryango mpuzamahanga.

Aho imurika nk’iri rimaze kubera

Imurika ry’amashusho kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ryatangiye mu mwaka wa 2004.

Ryabereye mu Bubiligi mu mujyi wa Namur mu mwaka wa 2005, Bruxelles muri La Vénerie-Espace Delvaux muri 2006, Strasbourg mu Nteko Inshinga Amategeko y’u Burayi muri 2007, muri Sena y’u Bubiligi mu mwaka wa 2008, i Montréal muri Canada, Toronto-Petersburg, i Genève muri Loni, n’ahandi.

Iry’uyu mwaka ryatangiye tariki ya 13 rikazasozwa ku ya 30 Ugushyingo 2015.Rizajya risurwa guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba buri munsi, imiryango ifunguriwe buri wese nta kiguzi.

 

Ibiro by’umujyi wa Mons ahabereye imurika

 

Musare Fautsin ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y ‘u Rwanda mu Bubiligi, avuga ijambo

 

 

 

 

 

 

 

Aloys Kabanda asobanura amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu mafoto

 

 

 

Amwe mu mafoto yamuritswe

Amafoto Igihe/Belgique
Posté le 16/11/2015 par rwandaises.com