Ku wa mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2015, i Roma mu Butaliyani hateganyijwe igikorwa cyo gufungura no kumurika ku mugaragaro bwa mbere muri icyo gihugu, Umuryango’Ibuka-Memoire & Justice-Italie’, umuhango uteganijwe kubera mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ‘Salle Aldo Moro’ guhera i saa kumi z’umugoroba.

Ku itariki ya 10 Mata 2015, i Roma, ni bwo ishami ry’umuryango urengera inyungu z’abaciste ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, ryavutse mu Butaliyani.

Muri iki gikorwa hatumiwemo abantu banyuranye barimo umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko mu Butaliyani, bamwe mu Badepite, abahagarariye amashyirahamwe y’Abaheburayi n’Abanyarumeniya, na bo bakorewe Jenoside.

Hazaba kandi hari abashakashatsi kuri za Jenoside baturutse muri za Kaminuza zitandukanye zo mu mujyi wa Roma, abanyamakuru n’Abanyarwanda batuye mu Butaliyani.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Ibuka-Italie, Jean Pierre Kagabo, yagize ati « Ibuka yaje yari ikenewe cyane mu gihugu cy’u Butaliyani cyane ko byagaragaye ko haburaga ibikorwa by’ikurikiranwa ry’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ugasanga bakidegembya muri iki gihugu. »

Kagabo yakomeje agira ati « Haje no kugaragara abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ; na bo twafashe ingamba zo kubarwanya twivuye inyuma, nk’uko bigaragara mu nshingano zacu ;tukaba ari twe twivugira amateka y’ibyatubayeho atagoretse kandi tugamije ko ibyatubayeho bibi bitazongera kuba ahandi. »

Yakomeje avuga ko abarokotse Jenoside biyemeje
gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwibuka kugira ngo bigende neza uko bikwiye, babiha umurongo ngenderwaho na gahunda ihamye.

Ati « Tuzaha umwanya kandi abakeneye gukora ubushakashatsi banyuranye kugira ngo turusheho gusobanurira Abataliyani n’abandi banyamahanga Jenoside yakorewe Abatutsi tunarwanya ko yazongera kubaho ukundi ; turateganya kandi kuzashyira imbaraga nyinshi mu gukora ubuvugizi no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Rwanda. »

Biteganyijwe ko muri uyu muhango hazatangwa ubuhamya na bamwe mu bacitse ku icumu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hazahabwa ijambo umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Abayahudi muri Roma, Dr Ruth Dureghello na Prof. Baykar Sivazliyan, uyobora ishyirahamwe ry’Abanyarumeniya mu Butaliyani, Cesar Murangira, umuvugizi wa Ibuka-Suisse, Hon Lia Quartapelle, na Hon. Gian Luigi Gili.

 

Jean Pierre Kagabo, Uyobora Ibuka-Italie

karirima@igihe.com

Yanditswe kuya 21-11-2015  na Karirima Ngarambe

Posté le 21/11/205 par Rukeba