Deo Mushayidi ubwo yari amaze kwitaba Ubushinjacyaha (Foto-J.Mbanda)

Florence Muhongerwa

KIGALI – Mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 18 Werurwe 2010 habeye urubanza rwa Mushayidi Déo ukurikiranywaho ibyaha 6, ariko we imbere y’urukiko akaba yaremeye icyaha kimwe gusa kijyanye n’inyandiko mpimbano.

Umushinjacyaha Muhumuza Richard muri urwo rubanza yavuze ko Mushayidi ashinjwa icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo, guhungabanya umutekano w’igihugu, inyandiko mpimbano, gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR, gupfobya Jenoside, gukurura amacakubiri byose bihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ibyo akaba ari byo Umushinjacyaha yagendeyeho asabira Mushayidi kuba afunzwe by’agateganyo kubera uburemere bw’ibyo aregwa.

Mushyayidi ahawe ijambo yavuze ko we muri ibyo byaha byose icyo yemera  ari kimwe ari cyo cy’inyandiko mpimbano.

Yakomeje avuga ko icyaha cy’inyandiko mpimbano acyemera kuko yakoresheje inyandiko mpimbano kuva mu mwaka wa 2006 kugeza mu mwaka wa 2010 ubwo yatabwaga muri yombi dore ko kuva icyo gihe yakoreshaga ibyangombwa bigaragaza ko ari umurundi witwa Nduwimana Vincent bitandukanye n’imyirondoro ye bwite nyakuri.

Ku cyaha cyo kuvutsa umudendezo no guhungabanya umudendezo w’igihugu cyo bikaba ngo bigaragazwa n’inyandiko yashyizwe ahagaragara yanyujijwe mu itangazamakuru hagamijwe ko Abanyarwanda basubiranamo.

Uwunganira Mushayidi mu mategeko ariwe Me Mutembe, yasabye ko uwo yunganira yafungurwa by’agateganyo ahubwo akaba yafungishwa ijisho kuko ngo hari n’ingingo ya 87 y’itegeko ry’imiburanishirize nshinjabyaha mu Rwanda ibimwemerera.

Mushayidi we akaba yarasabye urukiko ko aramutse afunguwe by’agateganyo byamufasha kwitegura neza ku rubanza azaburana.

Perezida w’Urukiko yatangaje ko imyanzuro y’ifungwa n’ifungurwa rye by’agateganyo ishyirwa ahagaragara none ku wa 19 Werurwe 2010.

 

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=369&article=13032

Posté par rwandaises.com