Perezida Kagame yasezeranyije Abanyarwanda ko azakomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda mu gihe cyose yaba akiri Umukuru w’Igihugu cyangwa igihe azaba yaravuye kuri uyu mwanya ‘kuko ngo atari umushyitsi mu Rwanda’.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’Abanyamakuru aho yasubizaga umunyamakuru wari umubajije ku bijyanye na manda, ingingo yakomeje gukurura impaka mu bantu benshi yaba muri Afurika no mu bindi bihugu by’amahanga.

Umukuru w’Igihugu mu kumusubiza yavuze ko mu bibazo Afurika ifite na manda ishobora kuba ari kimwe muri byo kandi yo ubwayo nta kibazo yari iteye.

Yagize ati “ Manda zishobora kuba mu kibazo Afurika ifite ariko ubwazo ntabwo ari ikibazo. Igihe umuntu amara si ikibazo. Impaka zigibwa kuri iyi ngingo ni izikura abantu ku cyangombwa aricyo imiyoborere.”

Yakomeje agira ati “Kuki Abanyafurika aribo bakennye kandi umugabane wabo ariwo ukize? […] Ushobora kuyobora manda imwe ugasigira ibibazo abagusimbuye ariko ntawe ukubaza impamvu usize ibibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko we yiyemeje gukorera igihugu cye, u Rwanda, kuko atakirimo nk’umushyitsi. Ibi ngo yabikoze mbere y’uko aba Perezida ubwo yari mu ishyamba mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse ko azabikora mu gihe azaba yavuye ku butegetsi.

Ati “Hari byinshi nakoze mbere y’uko mba Perezida. Hari kandi byinshi nzakora igihe nzaba nkiri cyangwa ndagije igihe cyanjye. Igihe nari mu ishyamba, natanze ibyo nari mfite byose, nshyira ubuzima bwanjye mu kaga. Si uko nashakaga kuba Perezida.”

 

Perezida Kagame ati  » Igihe nari mu ishyamba, natanze ibyo nari mfite byose, nshyira ubuzima bwanjye mu kaga »
Yanditswe kuya 22-12-2015 s na IGIHE
Posté le 23/12/2015 par rwandaises.com