Mu nama ya biro politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2015, i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Abanyamuryango bayo basabye Umukuru w’Igihugu ko yakwemeza itariki ya 18 Ukuboza 2015 nk’itariki izaberaho referandumu.

Bamwe mu banyamuryango ba FPR basabye ko referandumu yakorwa vuba bishoboka mbere y’Inama y’Umushikirano n’umunsi mukuru wa Noheli, kuko hafi ya byose bikenerwa ngo ibe bihari.

Nubwo benshi batunguwe no kuba Perezida Kagame atatanze igisubizo bari biteze cyo kuba yabemerera kuziyamamaza, ibyishimo byabaye byinshi ubwo hemezwaga ko referandumu izakorwa vuba, bamwe bakoma amashyi abandi bavuza impundu; igitekerezo cy’uko referandumu yaba vuba cyashyigikiwe na benshi mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi, Umukuru w’Igihugu nawe ntiyazuyaza aracyemera.

Kuri ubu igisigaye ni uko byemezwa mu nama y’abaminisitiri iteganyijwe muri iki cyumweru, nyuma bikazasoka nk’iteka rya Perezida mu igazeti ya Leta.

Igisubizo ku mukoro Perezida Kagame yahaye abanyamuryango ba FPR mu 2013
Mu nama nkuru idasanzwe yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi yateraniye i Remera kuri Petit Stade kuwa Gatanu tariki 8 Gashyantare 2013, Perezida Paul Kagame yahaye umukoro abanyamuryango ba FPR wo kujya gutekereza ku bisubizo cy’ihurizo ryarebanaga n’umwaka wa 2017 ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye.

Iryo hurizo ryari ukurebera hamwe uburyo hazabaho impinduka, ariko zigakorwa hasigasirwa ibyagezweho ku buryo bitahungabana, bityo umurongo w’iterambere igihugu kirimo ugakomeza.

Muri iyi nama ya Biro Politiki yaguye yateranye kuri iki Cyumweru iri hurizo ryagarutsweho, hagaragazwa ko abaturage bariboneye igisubizo ubwabo berekana uguhitamo kwabo ubwo miliyoni 3,784,586 muri bo bagezaga ubusabe ku Nteko Ishinga Amategeko basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ricyuye igihe yavugururwa, bityo Perezida Kagame akabasha kuzayobora igihugu na nyuma ya 2017.

Imigendekere ya Referandumu ni yo izafasha Perezida Kagame gufata umwanzuro
Muri iyi nama kandi, Abanyamuryango benshi bari bifuje ku bwinshi ko nibura kuri uyu munsi Perezida Kagame yagira icyo ababwira ku kuba yemera ubusabe bw’Abanyarwanda bwo kuzongera kwiyamamariza kubayobora.

Ni igitekerezo cyatanzwe n’abanyamuryango bose babashije gufata ijambo mu barenga 2500 bari bitabiriye iyi nama ya Biro Politiki yaguye kuva mu masaha ya mu gitondo kugera mu masaha ya nyuma ya saa sita ubwo Umukuru w’Igihugu yahageraga.

Aho ahagereye, yababwiye ko igisubizo bamukeneyeho batakibona uwo munsi, ahubwo ko bazakibona nyuma ya referandumu.

Ngo nyuma ya referandumu nibwo azagira icyo avuga, gusa kugira ngo hagire igisubizo cyiza cyijyanye n’ibyo abanyamuryango ba FPR n’abanyarwanda muri rusange bamusaba, byasaba ko iyo referandumu yaba yatowe ku bwiganze bwo hejuru ku buryo bushoboka.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (RNEC) iherutse gutangaza ko ifite ubushobozi buhagije bwo gukoresha referandumu, igihe cyose Perezida wa Repubulika azaba yemeje ko abaturage batora Itegeko Nshinga rivuguruye nk’uko rimaze igihe rinonosorwa.

 

Chairman wa FPR-Inkotanyi atanga ubutumwa bwe mu nama ya Biro Politiki

« Twarubatse ariko ntiturasakara… »

Ubwo yafataga ijambo, Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi wa RGB, yavuze ko biturutse ku murongo uhamye n’icyerekezo Perezida Kagame yahaye imiyoborere mu gihugu, yabereye umurinzi Abanyarwanda igihugu kirubakwa; hubakwa ubumwe n’ubwiyonge, iterambere ndetse n’ibindi, yongeraho ati « Twarubatse ariko ntiturasakara », agaragaza ko kuri ubu hari hageze ko « ibyubatswe byasakarwa kugirango inzu ihinduke umutamenwa », bityo ashimangira ko « umurinzi » ari we gisubizo.

Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera?

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yagarutse kuri wa mugani ugira uti ’Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera’, gusa agaragaza ko kuri ubu uku atari ko biteye, ati « Tuzi ko cyera kandi dukwiye kukirinda icyasha ».

Hari benshi bagarutse ku cyasha gishobora guturuka ku macumu aterwa n’abanyamahanga bakunze kumvikana banenga inzira u Rwanda rwafashe yo kuvurura Itegeko Nshinga biturutse ku busabe bw’abaturage.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, asanga « Abanyarwanda ubwacu ari twe dukwiye kwihitiramo uko tubaho, » ku buryo yanenze cyane abayobozi bo mu bihugu by’amahanga bitwara nka ba « Head Prefect » ku Rwanda, abagereranya na bamwe bakuriye ibigo by’amashuri aho usanga uko bucyeye bajya gutanga amategeko ku bo bayobora.

Iyo intare itontomye…

Ubwo yagarukaga mu buryo buzimije ku banyamahanga nka Samantha Power bagenda bumvikana banenga inzira Abanyarwanda barimo yo kuvugurura Itegeko Nshinga, Prof. Shyaka Anastase bene abo yabagereranyije n’intare zitontomera mu ishyamba, ati « Iyo uri mu ishyamba ugahura n’intare igantontoma ishaka kugusagarira, iyo uhiye ubwoba irakwadukira », ati « Ariko iyo nawe uyitontomeye, irakureka ikikomereza. »

Kwivanga mu bibazo birebana n’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda ubwabo kwa Samantha Power uhagarariye Amerika muri Loni kwanenzwe cyane kandi na benshi mu bagiye bafata ijambo muri iyi nama ya Biro Politiki yaguye ya FPR, Depite Gatabazi Jean Marie Vianney uzwiho cyane kudapfana ijambo yagaragaje ko umuyobozi nk’uriya uri ku rwego nk’urwe ubusanzwe atagakwiye kugira icyo anenga u Rwanda.

Biro Politiki ni rumwe mu nzego eshatu zifatirwamo ibyemezo mu muryango FPR Inkotanyi [izindi ni NEC na Kongere], ni rwo rwego rwo muri uyu muryango rukorerwamo ibikorwa byo guhitamo abazawuhagararira mu matora mu nzego zitandukanye za Leta.

 

Perezida Kagame hamwe na Visi Chairman wa FPR Bazivamo Christophe na Minisitiri Musoni baganira

 

 

Umwe mu banyamuryango atanga ibitekerezo bye mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi

 

Minisitiri Nsengimana n’abandi banyamuryango barimo na Madamu Madamu Jeannette Kagame muri morali

 

 

Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Francois Ngarambe

 

 

Minisitiri Uwacu, Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri Rugwabiza

 

Visi Chairman wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe ageza ubutumwa bwe kubari bitabiriye iyi nama ya Biro Politiki

 

Minisitiri Uwacu atanga ibitekerezo bye

 

Amafoto: Village Urugwiro

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yemereye-abanyamuryango-ba-fpr-ko-referandumu-yaba-tariki-ya-18

Posté le 7. 12 .2015 par rwandaises.com