gukura_ubwatsi_abahanye_inka_bahoberana

Kunywana igihango;inkingi y’ubumwe bw’abanyarwanda?
umuco mwiza w’igihango waranze abanyaranda bo hambere waganishaga k’urukundo kuburyo iyo wabaga wanywanye na mugenzi wawe utarotaga uhemukira ndetse n’umuryango we, n’inshuti ze  kera byaraziraga guhemukira uwagukamiye, byaraziraga guhemukira umuryango washatsemo. Kunywana byari umuco mwiza shimangira urukundo mubantu. Cyera byakorwaga gute ? Ubuse bigezweho ?
Kera umuntu ujya kunywana n’undi, yabanzaga agashaka icyuma n’ifu y’amasaka n’ikibabi cy’umuko. Nuko abanywana bagasezerana aho bazahurira. Ku munsi wo kunywana bakazana ikirago bakakicaraho.Ubanywanisha akenda icyuma agaca ururasago ku nda z’abanywana, amaraso akayatega ikibabi cy’umuko, akenda ifu akayitoba muri ya maraso, yarangiza agaha abanywana bakanywa. Ubatongera akenda icyuma akagikubira mu kiganza agira ngo:” Ndabateranyije”. Uzahemukira undi, cyangwa agahemukira uwo bava inda imwe, cyangwa inshuti ye, igihango kizamwice. » Bakazana icyuma cyogosha. Utongera ati: ” lyi ni kimwa, uramutse uhemukiye munywanyi wawe, kimwa ikagutuka ku rubyaro no ku matungo no ku myaka, urahinga ntiweza, urahaha nturonka; uramutse umuhemukiye kimwa ikakubuyereza hose ».Utongera akongera agatongera undi. Yarangiza abanywanye bagahagurutswa aho bicaye n’uko umwe ahaye undi ikintu, inka cyangwa ihene cyangwa isuka; kirazira ko bahaguruka ari nta cyo bahanye, kandi bahagurukira rimwe bombi, ntawe utanga undi. Abanywanye bazira guhemukirana, bazira kugirirana i

nabi iyo ari yo yose. Uhemukiye undi igihango kiramwica, kandi imipfire ye ni ugupfa yatumbye. Kirazira no kurahira igihango ibinyoma, kuko cyamwica. Uhemukiye undi aramuhongera, ngo aticwa n’igihango. Muti se ubu bigezweho ?
ESE UBU BIGEZEHO ?
Byose birashoboka gusa twakabaye tubikora mubundi buryo kubera cyane ibyorezo bya SIDA n’ibindi byandurira mumaraso. Ikibazo ntabwo ari ukunywana amaraso abantu bashobora kwishyira hanmwe bagasangira inturire cyangwa inkangaza cyangwa se amata  n’ibindi bakemeranya ko batazahemukirana ikabazo si amaraso ikigenderwa ni igihango amagambo atongerwa abanywanye. Erega burya guhana inka n’abageni ntagihango gisubye icyabasekuru banywanaga amaraso. Ndunva abakuru muri twe bakagombye kubiganiraho bakareba uburyo uwo muhango wakorwa byakijyambere.
Nguwo murage nakagombye kuraga abavukarwanda bakibagirwa ibibatanya n’ibindi byose bagasenyera umugozi umwe bakitsamurira icyarimwe bati twanze inzika, amatiku, inzangano gusebanya, kwicana, kwikubira ibyiza by’igihugu twimirije imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. None se ntabwo muzi ko abasokuruza bacu bemeraga ko ntamugabo umwe! abandi bati « ababiri baruta umwe » ! None se mwaba muzi ko « nta gihanga kigira inama uretse gusara »!  .None se ni iki kibura ngo dushyire hamwe tureke kwunvana imitsi ! None ntabwo mwemerako « ahari amahoro, uruhu rw’imbaragasa rwisasira batatu » ! nyamara « habwirwa benshi hakunba beneyo » ! reka twimirize imbere Urukundo rwakivandimwe nka wa musizi n’umwanditsi Rugamba Cypriani wadusigiye umurage mundirimbo ye yise « Urukundo nirwogere » maze ngo murebe ko Yeruzalemu yacu turayibanamo mumahoro kandi ikaba umurwa mwiza kurusha Paris cyangwa izo za Washington birwa batubwira. Erega ntabwo ari ngombwa ko twunve ibintu kimwe ntabwo byo byashoboka gusa muri politiki ikimirizwa imbere ni inyungu z’abanyagihugu no kutavogera ubusugire bw’igihugu.
Nongere mbisubiremo birababaje kubona abanyarwanda benshi baritabiriye itsembabwoko ryo muri mata 1994. Abana babanyarwanda bakavutswa ubuzima kubera uko bavutse. Ubwiyunge burakenewe no gusaba imbabazi kubiciwe. Urwanda ni ingobyi ya twese ndetse nabahemutse bagombye kuva mubwihisho bagasaba imbabazi bagasubizwa mubuzima busanzwe bakava mumashyamba aho guhora birirwa bahiga ngo bazagaruka gukaraba inkaba.

Par M.Rukeba

Publié le 29/04/2016 par rwandaises.com