Umuhanzi Jean Paul Samputu usigaye akorera umuziki mu Bwongereza ategerejwe mu gitaramo gikomeye azaririmbamo mu Bubiligi, kizaba ku itariki ya 4 Kamena 2016.

Iki gitaramo cyiswe “Samputu en Live”, cyateguwe n’ishyirahamwe Big Dream Partyz&MP Planet isanzwe itegura ibitaramo bikomeye mu Bubiligi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bizimana Kennedy umwe mu bagize iri shyirahamwe ryatumiwe Samputu mu Bubiligi, yavuze ko cyateguwe mu rwego rwo kumuhuza n’abakunda ibihangano bye batuye mu Bubiligi ngo abataramire birambuye kuko mu bindi bihe yahacaga agenda.

Yavuze hari n’abantu bavuze ko bazitabira iki gitaramo baturutse mu Budage, u Bufaransa, Lexembourg, u Busuwisi,u Bwongereza n’ahandi.

Ati « Ni ubwa mbere mu Bubiligi bagiye gutaramirwa na Jean Paul Samputu kuko ubundi yahacaga bisanzwe, ariko kubera ubuhanga bwe n’umuziki we twakoze ibishoboka byose ngo azaze ataramire Abanyarwanda n’inshuti zacu. Ikindi cy’akarusho ni uko umuziki wa Samputu warenze imipaka y’u Rwanda, ni umuhanzi mpuzamahanga. »

Yongeyeho ati « Ibindi na we azabitwiyerekera muri icyo gitaramo kizaba tariki ya 4 Kamena 2016 mu Mujyi wa Bruxelles ahitwa Brussels Event Brewery, 58 Rue Delaunoy 1080 guhera saa mbiri z’umugoroba. »

Muri iki gitaramo kandi hazagaragaramo umuhanzi Maréchal de Gaulle, Irebero Group, Itorero Ihanika cyo kimwe n’abakaraza b’Abarundi bazwiho ubuhanga mu kuvuza ingoma.

Biteganyijwe ko kizasozwa n’umugoroba w’uruvange rw’imiziki izacurangwa n’aba DJ Chento Umurundi ukorera umuziki muri Liverpool mu Bwongereza, Dj Saido Umurundi uzwi cyane muri Bruxelles ariko ukorera umuziki mu karere ka Lille mu Bufaransa.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amayero 25 [ku bazagura amatike ahazabera igitaramo] gusa abari kuyagura mbere bishyura amayero 20. Mu myanya y’icyubahiro ni amayero 40.

Samputu aherutse gusohora album yise ‘Only You’ iriho indirimbo zitangiye gukundwa nka ‘Nkundira Ugaruke’, Timbouctou Only Love’ n’izindi.

 

Samputu Jean Paul w’imyaka 53 y’amavuko, ni we muhanzi w’Umunyarwanda wenyine wabashije guhabwa igihembo mpuzamahanga cya KORA Awards. Kuva mu 2013 yerekeje mu Bwongereza ari naho ari gukorera umuziki we muri iyi minsi.

Yanatsinze amarushanwa ya International songwritting competition muri 2006 i Nashville muri Amerika mu ndirimbo z’intwatwa.

karirima@igihe.com

Yanditswe kuya 13-05-2016  na Karirima A.Ngarambe

Posté le 13/05/2016 par rwandaises.com